Kaminuza ikorera i Kigali,Christian University yafunzwe na Minisiteri y’Uburezi

0
779
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul, uburenganzira bwo gukora nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo.

Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentin.

Iryo tangazo rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zagaragaje imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyigishirize iciriritse muri CHUR.

Iyi kaminuza yashinzwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, nawe watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’ishuri rye.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa

SRC:Igihe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here