kaminuza ya Kibungo yasubitse amasezerano ya kazi yarifitanye n’abakozi bayo

0
180
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hashize igihe gito amwe mu mashuri yisumbuye na za kaminuza byigenga bisubitse amasezerano y’imikoranire n’abakozi babo. Aya masezerano akuraho imishahara yabakozi mugihe amashuru agifunze mu Rwanda.

Tariki 16 Gicuransi ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibungo bwashyize hanze ibaruwa igaragaza isubikwa ry’amasezerano yarifitanye n’abakozi bayo. Iri subikwa ry’amasezerano rishingiye ko amashuri mu Rwanda yafunzwe na leta y’u Rwanda kugeza nzeri 2020. Ibi rero bituma kaminuza itabona amafaranga yo kwishyura abakozi kuko kaminuza ibona amafaranga iyo abanyeshuri bishyuye.

Dore uko iyo baruwa y’isubikwa ry’amasezerano iteye

ibaruwa y”isubirwa ry’amasezerano y’abakozi muri kaminuza ya KIBUNGO

Bamwe mu basesenguzi mu by’ubukungu bavugako ibi biteye ikibazo cyane kuko bitumvikana uburyo ikigo kimaze igihe gikora kitarengera abakozi bacyo mu gihe babonetse ikibazo cyatuma akazi kadakomeza kuko aba bakozi bamara igihe cyabo bita ku kazi kicyo kigo.

Gusa n’abakozi bagarukwaho kuko bitumvikana ukuntu akazi gahagara ukwezi kumwe ariko ukaba utakitunga kandi umuze imyaka ukora! Bivuze ko umuco wo kwizigamira ukiri hasi mu Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here