Kaminuza y’u Rwanda iravuga ko nta gisibya iri busubukure mu gihe cy’ukwezi ikizeza abanyeshuri kubaha buruse

4
9258
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko nta gisibya mu gihe cy’ukwezi iri bube isubukuye imirimo.


Ibi bije mu gihe inama y’Abaminisitiri yanzuye ko amashuri azakomeza gufungwa mu gihe hagitegurwa uko yazasubukurwa hirindwa icyorezo cya coronavirusi.


Kuri twitter ,iyi kaminuza rukumbi ya Leta ku munsi w’ejo yagize iti,’’Abanyeshuri bishimire kumenya ko ubuyobozi bwa UR buri gutegura kwiga no kwigisha ifashishijwe ikoranabuhanga.Kaminuza y’u Rwanda iraba yongeye gufungura mu gihe cy’ukwezi .’’


Iyi kaminuza kandi yavuze ko ikirebera hamwe imbogamizi zizabaho nko ku banyeshuri badafite za mudasobwa igasaba ababyeyi n’abarezi gufatanyiriza hamwe bagashakira umuti iki kibazo.


Nyamara Kaminuza y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo gufunga burundu ikazategereza igihe coronavirusi irangirira cyane ko ntawuzi igihe bizabera.


Kaminuza y’u Rwanda kandi iremeza ko ibisanzwe bikorwa mu gihe cy’amashuri bizakomeza birimo nko gutanga ‘bourse’,amafaranga asanzwe agenerwa abanyeshuri mu kubafasha mu buzima bwa buri munsi.


Yakomeje ishimangira ko gusubira ku nyubako zayo kwiga byo bitari hafi ahubwo abantu bakwiye kwakira urwaje bakayoboka uburyo bugezweho ku isi hose .


Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri aya makuru aho benshi bashimye iki cyemezo ariko abandi bakemeza ko bizagora abadafite amikoro ahagije .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

4 COMMENTS

  1. njye ndumva aribbyo rwose ndetse ahubwo ni babona bidashoboka bazafata abari mu myaka ya nyuma bagashaka uko barangiza kwiga kuko nubwo turi mu bihe bitoroshye bo barabangamiwe cyane kuburyo nibiraka ubwabyo bugenda bibacika

  2. Muraho neza?

    Murakoze kuri iyi nkuru, gusa Njyewe ndumva niba UR irimo ifata imyanzuro nkiyo yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga inazirikane ko izo nguzanyo zigomba kujyana na machine kuko ababyeyi Bose ntabwo mbona ko bafite ubushobozibwo kwishyura izo mudasobwa.

    Hanyuma ndumva UR twayishimira kuko irimo irashaka ibisubizo none IPRC bo ko ntacyo batangaza mu batubarize.

    Murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here