Kamonyi: RIB yataye muri yombi Gitifu na DASSO n’ukuriye inkeragutabara.

0
111
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwtaye muri yombi aba bayobozi kubera ibyaha bitandukanye bakekwagaho.

Abatawe muri yo mbi ni Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force).

RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here