Kanye west yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w’Amerika mu matora ateganywa uyu mwaka.

0
205
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziteganya gukora amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Cumi k’uyu mwaka wa 2020, Kanye west umuraperi uzwi cyane mu ruganda rwa Muzika yatangarije Isi ko nawe agomba kwiyamamaza muri ano matora.

Ibi Kanye west yabitangaje ejo hashize tariki ya 4 Nyakanga mu kiruhuko cy’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Leta z’unze ubumwe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru mpuzamahanga Aljazeera ngo Kanye west yakunze kugaragara cyane afasha Perezida Donald Trump, hari n’ifoto yafashe arikumwe na Trump ashyiraho amagambo agira ati nkunda uyu mugabo undi i ruhande.

Kim Kardashian called Kanye West, told him to walk back Trump ...
Aha nibwo Kanye west yavuze ati Nkunda rwose uyu mugabo undi i Buryo.

Mu magambo Kanye West umuraperi uzwi cyane yanditse yagize ati,” Ntabwo ngiye kubwirwa n’abantu banjye ko Kariyeri yanjye igiye kuzima kuko ndacyahari”

Arongera Ati,”Tugomba twese kumenya amasezerano y’Amerika twizera Imana, Tukimakaza ndetse tukanubaka ahazaza hacu, Ndashaka kuzaba Perezida wa Leta Zunze ubumwe”.

Ibi Kanye West yakomeje kubyifuza kuva kera gusa Nyuma na nyuma yaje kwerura avuga ko uyu mwaka utagmba kumucika atiyamamarije kuba Perezida w’Amerika.

Nyuma yo gutangaza ibi umuherwe ukomeye cyane Elon musk washinze Sosiyeti ikora amamodoka yo mubwoko bwa Tesla yahise amwandikira kuru kuta rwe ati ” Ndagushyigikiye”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here