Karabaye byakomeye ikipe Real Madrid yatangiye guhomba

0
56
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umupira w’ amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku isi kandi ukaba warigaruriye imitima ya benshi, si ibyo  gusa ni nawo mukino ufite aba fana cyangwa abawukunda bagera kuri million Magana abiri na mirongo itandatu na babiri (262,000,000) ubu tutabariyemo n’abawukunda batabigaragaza.

Uyu munsi rero twabateguriye ama club ya ruhago 5 akize kurusha andi ku isi aho Real madrid FC itangiye kugaragaza gusubira inyuma mubijyanyen’ubukungu.

Reka turebere hamwe urwo rutonde.

1.FC Barcelona

Mu myaka 11 ishize Barcelona imaze gutsinda imikino ya LaLiga inshuro umunani zose, ibi bikaba byarabaye nk’inzira yo kuzamura umutungo w’iyi club, ubu ikaba yibitseho akayabo k’amafaranga agera kuri million Magana inani na mirongo ine n’ibice umunani z’ama euro €840.8 m

2.Real Madrid FC

Iyi club ni imwe mu ma club yarasanzwe akize cyane ku isi, ariko hashize igihe gisaga imyaka ibiri, igihangage muri ruhago Cristiano Ronaldo warusanzwe akina muri Real Madrid avuye muri ino club akajya muri Jevantus FC yo mu Butaliyani , ibi rero byabaye  intandaro yo gutakaza cyangwa kugabanuka k’umutungo w’iyi club ikaba ubu ifite akayabo kagera kuri million Magana arindwi na mirongo itanu na arindwi n’ibice bitatu z’ama euro € 757.3m

3.Manchester United FC

Nyuma yo kugaruka muri champions league mu myaka ishize iyi club, yagaragaje inyungu nyinshi yakuye muri iri rushanwa rya champions league ariho imari y’iyi club yazamutse cyane ubu bakaba bafite akayabo k’agera kuri million magana arindwi na cumi n’imwe n’ibice bitanu z’ama euro € 711.5m

4. Bayern Munich FC

Bayern munich izwi nka club ifite abagabo b’abanayabigango baturuka mu budage (Germany) yazamutse mu bukungu nyuma yo gutsindira inshuro 7 zikurikiranarushanwa ryitwa Bundesliga, ibi bikaba byarazamuye imari y’iyi club kugera kuri million magana atanadatu na mirongo itandatu n’igice z’ ama euro €660.1m

 

5.Paris Saint- Germain FC

Nyuma yo gutsindira inshuro 5 igikombe cya shampiyona y’Abafaransa yitwa Ligue 1 mu myaka itandatu Paris Saint-Germain yazamutse mu bukungu ubu ikaba yibitseho akayabo k’ama euro agera kuri million magana atandatu na mirongo itatu na tanu n’ibice 635.9m

 

Icyitonderwa:Ubu  i euro rimwe mu manyarwanda ni igihumbi kimwe na mirongo ine n’ibice bitandantu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here