Karasira Aimable yirukanywe na Kaminuza y’u Rwanda ashinjwa imyitwarire mibi

0
1800
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Bwana Prof. Philip Cotton ,Bwana Aimable Karasira wamenyekanye mu muziki kuri bamwe ku izina rya “Professor Nigga” yirukanwe ku kazi k’ubwarimu,aho yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kaminuza yu Rwanda mu ibaruwa isezerera Karasira yanditse iti:”Dukurikije ibaruwa Ref. No 450/2020 yo kuwa 27/07/2020 igusaba gutanga ibisobanuro ku makosa twagushinjaga, tugashingira kandi no ku bisobanuro watanze mu ibaruwa yawe yo ku ya 29/07/2020 n’ibaruwa Ref. No 454/2020 yo kuwa 30/07/2020 ,twasanze ibisobanuro waduhaye bidafite ishingiro.

Twifashishije kandi ibaruwa Ref No 1299 / 19.23 yo ku ya 12 Kanama 2020 ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na raporo ya komite ishinzwe imyitwarire y’imbere mu gihugu idusaba ko twakwirukana muri kaminuza nk’igihano cy’ubuyobozi bukuru kubera uruhurirane rw’amakosa menshi y’imyitwarire mibi yakuranze irimo:

1• Kugaragaza imyifatire n’ibitekerezo binyuze mu magambo atavugwaho rumwe watanze ku mugaragaro hakoreshejwe imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru cyane cyane amagambo atandukanye ahabanye n’indangagaciro z’umwuga, imyitwarire n’inshingano nk’umurezi.

2• Gukwirakwiza amakuru agamije gukangurira abantu kwanga cyangwa gutesha agaciro ikigo ukorera n’ibigo bya leta muri rusange. Aho ibi wakoze ari ukurenga ku ngingo ya 4 y’itegeko rya Perezida nº45 / 01 ryo ku wa 30/06/2015 rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’abakozi, ritegeka abakozi ba Leta kubahiriza buri gihe inzego za Leta, politiki, na gahunda za Guverinoma.

3• Gutakaza umwanya munini mu bikorwa bitubaka cyangwa ngo byubake umwuga wawe, binyuranyije ningingo ya 24 (3) y iteka rya perezida n ° 45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rishyiraho amahame yimyitwarire yumwuga kubantu ,rivuga ko umukozi wa leta atagomba kugira uruhare mu bikorwa byishyuwe cyangwa bitishyuwe bishobora kumubuza gukora neza imirimo ashinzwe.

4. Gutezuka ku nshingano zawe cyane cyane gutinda gushyira ibyigisho kurubuga rwa kaminuza eL kwiga no kunanirwa gutanga inyandiko yawe ku bushakashatsi bwa PhD .

Iyi baruwa yasozaga igiri iti: Bwana Aimable Karasira ,kubera amakosa yose yavuzwe haruguru ,no kutagaragaza ubushake bwo kwisubiraho,

Tubabajwe no kubamenyesha ko mwirukanwe ku kazi kanyu muri kaminuza yu Rwanda .

Ndabasabye kandi, mukimara kubona iyi baruwa muhite mwihutira guha umuyobozi w’ishami rya ICT muri koleji yubumenyi n’ikoranabuhanga ibikoresho byose bya kaminuza yu Rwanda.

Tubibutse ko hari hashize igihe kinini ,hari bamwe mu bantu basabiraga uyu Aimable Karasira kwirukanwa ku kazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ahanini bitewe n’ibitekerezo bitavugwaho rumwe yagiye acisha mu biganiro bye bica kuri muyoboro(channel) wa youtube we yise “Ukuri Mbona “.

Iyi ni yo baruwa isezerera Bwana Karasira

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here