Karasira Aimable yahamagajwe na Kaminuza y’u Rwanda ngo atange ubusobanuro nyuma y’amagambo aherutse gutangaza

0
1601
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Karasira Aimable usanzwe Ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru wo kuri YouTube yandikiwe ibaruwa na kaminuza akoreramo imusaba ubusobanuro ku byo amaze iminsi avugwaho.

Karasira mu minsi yashize yagaragaye avuga amagambo ataravuzweho rumwe aho yavugaga ko atashaka umukobwa w’umunyarwandakazi kuko ngo atifuza amaraso y’ubunyarwanda.

Ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi ndetse bamwe basaba ko yakurwa mu nshingano so kurerera u Rwanda niba koko atifuza amaraso y’ubunyarwanda.

Kaminuza y’u Rwanda yandikiye Karasira ibaruwa ndende imwibutsa ko yagiye imwihanangiriza kuva mbere hose Kandi ko mu myaka icyenda amaze ayikorera umusaruro wo mu kazi ugenda ugabanuka nkaho yanze gushyira kuri interineti amasomo abana biga muri Iki gihe cya Guma mu rugo.

Kaminuza kandi yamwibukije ko ibiganiro akora bitavugwaho rumwe nkaho avuga ko igihugu kidaha agaciro iminsi w’Ubwigenge ,Ibi byose bikaba biyangiriza izina.

Mu ibaruwa yasinyweho na Dr.Ignace Gatare,Karasira yasabwe gutanga ubusobanuro mu gihe kitarenze iminsi ibiri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here