Karongi: Abakozi b’ibitaro bya Kirinda batawe muri yombi nyuma yo kwifungirana mu kabari bakageza saa tanu banywa inzoga.

0
196
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2020, ahagera saa tanu z’ijoro nibwo mu karere ka Karongi umurenge wa Murambi hafashwe abantu bari barenze ku mabwiriza bagera kuri batanu bifungiranye mu kabari bakanywa inzoga kugeza barenze no ku isaha ya saa moya.

Abo bafashwe hakaba harimo abaganga bakora mu bitaro bya Kirinda byo mu karere ka Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi yemeje aya makuru abwira igitangazamakuru cya hano mu Rwanda Kigali today dukesha iyi nkuru avuga ati,”abo bakozi bafashwe ndetse baciwe amande yagenwe, kandi barajwe aho abarenze ku mabwiriza barazwa”.

Abo bakozi barimo Binyerera Manasse (Supervisor Kirinda Hospital), Kasongo Ndagano Jule Sezar (IT Kirinda Hospital), Felicien Tuyisenge (Santé Communautaire Kirinda Hospital), Ernest Ntawubiheza ( Santé Communautaire Kirinda health Center) na Ndikumana Mangara Jean Louis, umuganga muri RBC urebererera Karongi mu buzima.

Ubuyobozi bw’umurenge bwahamagaye nyir’akabari bumubaza ayo makuru, ariko ababwira ko yatashye ndetse ku kabari hakaba hari hafunze bigaragara ko hariho ingufuri.

Ariko ahagera mu ma saa moya n’igice nibwo amakuru yamenyekanye ko hari abari muri ako kabari, kuko hakomeje kumvikana amajwi y’abantu mu mbere nubwo nyi akabari yari yavuze ko ntamuntu urimo.

Nyuma nyir’akabari yaje guhamagara ubuyobozi abumenyesha ko mu kabari imbere harimo abantu, ko ndetse amakuru yari yatanze mbere yaribinyoma.

Nyuma yo gufungura, muri ako kabari hasanzwemo abakozi batanu bakora ku Bitaro bya Kirinda, barimo abaganga n’abandi bakozi, bose bakaba bari mu kabari k’uwitwa Cecile Uwamahoro.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko Niyo natwe aba baganga bahanwe kimwe n’bandi bose bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi bakaba barajwe aho abandi barazwa.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nk’abakozi, aba baganga hari izindi ngamba zigomba kubafatirwa mu rwego rw’akazi.

Yongeraho ko muri Karongi, uretse aba bakozi b’ibitaro, hamaze no gufatwa abakuru b’imidugudu batatu barenze ku mabwiriza, bakaba barasezerewe mu mirimo yabo kuko ibyo bidakwiye abayobozi.

Ati “Ntabwo watanga ibyo udafite, ntiwarenga ku mabwiriza ngo nurangiza uvuge ko uzakomeza kuyobora abantu”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubuyobozi butazajenjekera uwo ari we wese urenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ati “N’undi wese uzafatwa ntituzabijenjekera, amabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here