Karongi: Umugabo yishe se wari ufite imyaka 81 n’undi yitiranije n’uwo yashakaga akoresheje agafuni

0
234
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku Cyumweru umugabo uri mu kigero k’imyaka 43 yishe Se umubyara w’imyaka 81 ndetse yica umugore w’imyaka 61 amwitiranyije n’undi yashakaga kwica, amakimbirane yavuye ku kuba uriya musaza yarahaye umwuzukuru we ubutaka.

Nyakwigendera Gumiriza Isaakari utuye mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, yari kumwe n’abavandimwe n’abaturanyi mu rugo rwe, ngo babe abagabo ko ahaye umurima umwuzukuru we yareze, kuko abana be bose yari yarabahaye umunani.

Umuhungu we witwa Ndayambaje Fabiyani w’imyaka 43 yahise ajya mu nzu azana ifuni ayikubita Se agwa aho.

Yahise yiruka ajya guhiga nyina w’uriya mwana wahawe umunani ageze mu gikari, aturuka inyuma umugore witwa Yamfashije Mariyana wo mu Murenge wa Rwankuba amwitiranyije na Nyina wa wa mwana wahawe umurima, amukubita ifuni na we ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko uriya mugabo yabanje gutoroka agikora biriya, ariko kuri uyu wa Mbere yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) i Karongi, muri Bwishyura.

Ati “Ubuyobozi, Polisi na RIB twagiye hariya ngo duhumurize abaturage kuko bamwe bashakaga kwihorera, twasanze yatorotse imirambo twayijyanye ku Bitaro Bikuru bya Karongi.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo umusaza yakoze abyemererwa kubera ko yatanze umutungo we, agasaba abaturage kwirinda kumena amaraso, no kugeza ku Bayobozi ibibazo babona byateza amakimbirane.

Icyo itegeko riteganya

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa 
 
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here