Karongi: Umugore ashinja umugabo we kumucukurira imva mu rugo akiriho.

0
519
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Karere ka Karongi, hari umuryango ubanye nabi, abaturage bavuga ko umugabo wo muri urwo rugo aherutse gufatwa n’inzego z’umutekano avugwaho gucukura imva mu rugo, ubuyobozi bwatangaje ko uriya muryango ubanye nabi bazawuganiriza ejo.

Ku cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020  mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro mu Murenge wa Gitesi hari umuturage witwa Murwanashyaka Evan wo mu kigero k’imyaka 52 wafashwe ashinjwa gucukura imva mu rugo rwe.

Uyu muturage yavuze ko Umugore we babyaranye gatatu, umwana w’umuhungu umwe n’abakobwa babiri, bakaba bamaze igihe bashyamirana.

Ati “Umugore we ni Umwarimukazi, ntashobotse, yigize ‘indaya’ ku ngufu.”

Yavuze ko uriya mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 5 Nyakanga, afatwa n’abasirikare b’i Mutuntu.

Niyonsaba Cyriaque Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, avuga ko amakuru yayumvise ariko ifoto yahawe asanga si imva, ngo bashyizemo ‘montage’.

Aganira n’Umuseke dukesha iyi nkuru, Niyonsaba Cyriaque yagize ati “Ni ‘montage’. Nanjye babimbwira numvise mpahamutse ariko umusirikare yahise ahagera ambwira ko atari imva, ari umurima uriya mugabo yari agiye guteramo imboga.”

Niyonsaba Cyriaque avuga ko Umugore w’uriya mugabo avuga ko uriya mwobo ari imva, ariko umugabo n’abana be bakavuga ko yashakaga kuhatera imboga.

Aya makimbirane muri uyu muryango ngo amaze igihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi avuga ko yatumije uriya mugabo n’umugore we ngo abagire inama.

Yakomeje agira ati “Ejo bazanyitaba. Bafitanye amakimbirane, umugabo avuga ko umugore ajya mu kabari akararayo, bahora bashyamiranye ariko ejo nzamenya uko mbagira inama.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here