Karongi:Abageni barashinja Gitifu kwanga kubasezeranya,akabiriza ku murenge

0
160
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Rwankuba abaturage baho n’abageni bahasezeranira barijujutira bikomeye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge bavuga ko abiriza ku murenge mu gihe baba baje gusezerana .

Ngo baramubaza ,akababwira ko yagiye mu nama ku karere ubishoboye yamutegereza cyangwa utabishoboye agataha.Ni ibintu ngo akora kenshi bigaherekezwa n’amagambo y’agasuzuguro.

Kuwa 24 kamena 2020,ubwo umunyamakuru yageraga ku biro by’umurenge wa Rwankuba yahasanze abageni bari bategereje Gitifu ngo abasezeranye,bicaye baramubura Gitifu ababwira ko ari mu nama ku karere ari bugere ku murenge i saa kumi z’umugoroba ubishoboye yamutegereza yarambirwa agataha.

Bamwe mu baturage bari baherekeje abageni bavuga ko ngo ibi ari nk’ibisanzwe, ngo gitifu akunze kuvugako hari inama zihutirwa yitabiriye z’akarere bityo bigatuma atinda kugera ku biro by’umurenge ngo asezeranye abageni. 

Umwe mubageni twaganiriye utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati

” si ubwambere rwose kuko natashye ubukwe bwinshi hano, ariko burigihe gitifu abwira abamutegereje ko hari inama itunguranye yitabiriye ku karere.”

Akomeza avuga ko bituma gahunda z’abageni zitagenda neza uko zapanzwe. Ikindi kandi ngo bituma benshi mubatashye ubukwe babura uko bataha hakiri kare, dore ko naho umurenge wa Rwankuba uherereye ari mucyaro no mu misozi bigoye kuhava bwije.

Ku murongo wa telefone ngendanwa ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba Bwana Kuzabaganwa Vedaste yatangarije umunyamakuru  ko ibyabaye bibaye inshuro ebiri gusa nabwo bitewe n’inama aba yitabiriye.

Yagize ati ” iyo gahunda yahindutse tubimenyesha abari busezerane tukoreshehe ubutumwa bugufi SMS. Keretse niba hari abatabona ubwo butumwa, ubwo icyo kibazo nacyo twagikemura.ibintu nk’ibi bimaze kuba inshuro ebyiri gusa si buri gihe” 

Kuzabaganwa Vedaste akomeza avuga ko abaturage bagomba kujya bihanganira impinduka nkizo kuko ngo nazo ziba zifitiye abaturage akamaro kandi ziba zihutirwa.

Nubwo Gitifu w’umurenge wa Rwankuba avuga ko izi mpinduka zirije abageni ku biro by’umurenge yari yabibamenyesheje akoresheje ubutumwa bugufi,aba bageni ndetse n’abaturage bavuga ko ari ukubeshya kuko nta butumwa yabahaye ahubwo yabirije ku murenge kuva isaa mbiri za mu gatondo kugera i saa kumi.

Aba baturage basaba uyu muyobozi kujya agira gahunda ifatika akareka kujya abasiragiza, niba ari umunsi wo gusezeranya abageni isaha ikaba ari isaha aho kubiriza ku zuba kandi akisubiraho kuko amaze kubigira umuco.

Kenshi mu mirenge y’icyaro hagaragara abayobozi bo mu nzego z’ibanze bitwara uko bishakiye badatanga serivisi ku gihe bagahora bitwaza ko bagiye mu nama bagasiragiza bakiriza abaturage ku biro aka ya mvugo ngo ushaka umutware amusanga ku biro ! ubu n’ukumutegereza warambirwa ugataha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here