karongi:Impanuka y’imodoka yahitanye abantu abandi barakomereka.

0
397
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, mu mudugudu wa Ruganda, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ihitana abantu bane bahise bapfa abandi umunani barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu, tariki 11 Nzeri 2020, ubwo imodoka ya Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26 yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza Rubengera nuko igahitana abantu bane naho umunani bakaba bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko iyi modoka yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri.

Ati “Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, (Amabati) yaturukaga Kibuye mu mujyi yerekeza Rubengera.”

“Yageze munsi y’umurenge mu ikorosi rihari imodoka inanira uwari uyitwaye, niko kurenga umuhanda ikubita umukingo igwa igaramye mu nkengero z’umuhanda igwira abakarani umunani bari bagiye kuyipakurura bari hejuru y’amabati, hahise hapfamo bane hakomereka bikomeye bane n’abandi bane barimo imbere bakomeretse byoroheje’’.

Yakomeje yihanganisha imiryango yabuze ababo, ari nako asaba aba shoferi kurushaho kuzirikana ko ubuzima bw’abantu buhenze kandi amagara asesekara ntayorwe bakaringaniza umuvuduko, bakitonda cyane kuko mu mihanda yo mu misozi haba amakorosi agoye cyane.

Abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye, imodoka aho yaguye hategerejwe uburyo yahava n’ibikoresho yaritwaye.

Mu karere ka Karongi haherukaga kuba impanuka ihitana ubuzima bwa benshi, muri Nyakanga 2019, ubwo imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya Ugusenga yarenganga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi, icyo gihe abantu 11 bagahita bahasiga ubuzima.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here