Kenya: Batangiye gushaka abantu 400 bazakorerwaho igeragezwa ry’urukingo rwa Coronavirus.

0
151
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Kenya batangiye gushaka abantu bagera 400 bafite ubushake bwo kuba bakorerwaho igeragezwa ry’urukingo rwa coronavirus mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza.

Ukwezi gushize abahanga muri siyansi bo muri kaminuza ya Oxford batangaje ko bagomba kuzaba barabonye nibura dose( ingano runaka) miliyoni y’urukingo rwa coronavirus mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Kemri-wellcome Trust iyoboye ubu ubushakashatsi ivuga ko abakenewe bose bagomba kuba ari abakozi mu by’ubuzima baba I Mombosa no hafi yaho ahitwa Kilifi aho iri gerageza rizabera.

Uru rukingo bagiye kugerageza rwiswe ChAdOx1 nCoV-19 ruri no kugeragezwa ku bantu babishaka barenga 1,000 mu Bwongereza.

Kemri-Wellcome Trust yizeye ko muri Kenya bazabishyigikira, iki kigo cyasabye ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya Kenya( Kenya Medical Research Institute) gushaka abo bantu bazakorerwaho igerageza.

Inzego zishinzwe igenzura mu gihugu cya Kenya zigomba kubanza kubyemeza mbere y’uko iryo gerageza ritangira.

Abo bashakashatsi bavuga ko uruhare rwa Kenya muri iri gerageza ari ingenzi cyane mu kumenya niba urwo rukingo rushobora kuzakoreshwa n’abandi ku mugabane wa Afurika.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here