Kenya: Perezida yatangaje ko yavanywe kuri twitter n’ibitutsi yatukagwa.

0
57
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko yafunze konti ye yo kuri Twitter kubera kuyitukirwaho.

Kuri uyu wa gatatu, Bwana Kenyatta yavuze ko yarakazwaga n’abamutukaga kuri urwo rubuga kuburyo atashoboraga gusinzira iryo joro.

Avuga mu Giswayile, yagize ati: “Nahitamo kuganira n’umugore wanjye [ubundi] nkabyuka mu gitondo nkajya ku kazi”.

Konti ye bwite ya Twitter yari ifite abayikurikira barenga miliyoni eshatu, ariko yarahagaritswe none ubu ubutegetsi bwe bukoresha konti y’ibiro bya perezida, kugeza ubu ifite abayikurikira barenga miliyoni imwe.

Ubwo yahagarikaga gukoresha konti ye bwite, itsinda rishinzwe gutangaza amakuru ryo mu biro bye ntabwo ryari ryatangaje impamvu yabimuteye.

Abanya-Kenya bazwiho kwirekura mu mvugo yabo kuri Twitter, ndetse akenshi bagashyamirana n’abakoresha uru rubuga bo mu bindi bihugu.

Src:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here