Kenya: Umugore yatetse amabuye agirango abana be basinzire atarashya batamusaba ibyo kurya

0
525
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wakane tariki 29 Mata 2020 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’umunyakenyakazi watetse amabuye agira ngo abana be basinzire atarashya bityo ntibagire ibyo kurya bamusaba!

Peninah Bahati Kitsao utuye Mombasa, n’umupfakazi wabana umunani. yatetse amabuye yizeye ko abana be bazasinzira mu gihe bagitegereje ifunguro ryabo. Gusa icyamutunguye nuko batasinziriye bategereje mpaka.

Ubusanzwe uyu mu mama yakoraga akazi ko kumesera abakire imyenda, ariko akazi nkako karahagaze muri Kenya bituma abura ibyo kurya ari nabyo byamuviriyemo guteka amabuye kugira ngo abana be batamusaba ibyo kurya, bajye kuryama bitarashya.

Umuturanyi Prisca Momanyi akimara kumenya iby’uyu mu mama yamuhururije itangazamakuri ngo rigire icyo ryakora

NTV ivuga ko umuturanyi we yari yaje kureba niba umuryango umeze neza nyuma yo kumva abana barira.

Uyu mupfakazi yabwiye NTV ko abana be bashonje batashutswe n’igihe kirekire kubera amayeri yoguteka amabuye. Yagize uti “Batangiye kumbwira ko bazi ko mbeshya, ariko ntacyo nashoboraga gukora kuko ntacyo nari mfite.”

Akimara kuganira na NTV uyu mupfakazi yakiriye amafaranga menshi aturutse hirya no hino yo kumufasha biciye kuri telefone kubizwi nka Mobile Money kuri konti yafunguriwe n’uwo muturanyi we dore ko nta telefone yagiraga yewe ntanubwo azi gusoma cyangwa kwandika.

Mu rwego rwo gufata ingamba zo gufasha abatishoboye kurusha abandi mu gihugu cya Kenya kubera ikibazo cya coronavirus, guverinoma ya Kenya yatangije gahunda yo kugaburira abatishoboye. Ariko byari bitaragera kuri Madamu Kitsao, wapfakaye umwaka ushize ubwo umugabo we yicwaga.

Umuturanyi we yashimiye kandi abayobozi b’intara ndetse na Croix-Rouge ya Kenya, na bo baje gufasha Madamu Kitsao.

Muri Kenya abaturage bazwiho kuremera abatishoboye mugihe ikibazo nkiki kigaragaye. Ni kenshi humvikana abantu bagenda bafashwa mw’ubu buryo.

ISOKO Y’INKURU: BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here