Kera kabaye guverinoma y’Ubushinwa yemeye amakosa yayo mu ikwirakwizwa rya Covid-19 ,isaba imbabazi abatuye isi.

0
562
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iperereza ryakozwe na guverinoma y’Ubushinwa rigasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi ryatangaje byinshi binyuranye ku makosa abategetsi bamwe ndetse n’igipolisi bagaragaje mu minsi ya mbere y’ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyo raporo ivuga ko “Mbere na mbere Polisi y’Ubushinwa mu mujyi wa Wuhan ,isoko y’icyorezo cya Coronavirus kimaze gukwirakwira mu duce twose tw’isi,yakoze icyiswe “ibidakwiye”, ita muri yombi umudogiteri witwa Li Wenliang wari uri kuburira Ubushinwa n’isi yose ku bukana bwa Coronavirus.

Raporo y’iryo perereza yakomeje ivuga ko iyo uwo muganga kimwe n’abandi bahanga,iyo baza gutegwa amatwi, mu bantu barenga 400 000 bamaze guhitanwa na Coronavirus ku isi hose,bamwe muri bo bashoboraga kuba bagihumeka.


Tubibutse ko uwo muganga, Li Wenliang, ari umwe mu itsinda ry’abaganga bo muri Wuhan wasangije inyandiko ku mbuga nkoranyambaga aburira abantu kuri virusi yavugaga ko yasaga na SARS yari iri gukwirakwira muri uyu mujyi mu Kuboza kwa 2019, yamaganwe n’abapolisi,baramufunga,bamurekura bamaze kumutegeka gusinya inyandiko ivuga ko nta bijyanye na na Coronavirus azongera gutangaza.

Nyuma uyu muganga Li yaje kwitaba Imana muri Gashyantare 2020 ,urupfu rwa Li rwateje uburakari abaturage mu gihugu cyose bituma guverinoma yemerera abaturage kumutangaza nk’intwari y’igihugu.

Nk’uko byatangajwe kandi kuri televiziyo ya Leta,CCTV nyuma gato y’uko Li w’imyaka 34 yitaba Imana abaganga bagenzi be bagerageje ibikorwa byo kumuzura,bavuga ko yari akiri muto.

Iyo raporo kandi ivuga ko gupfukirana Bwana Li ari kimwe mu bimenyetso byinshi bigaragaza imbaraga nke Wuhana na guverinoma y’Ubushinwa muri rusange bagaragaje mu guhangana na Coronavirus.


Polisi na yo by’umwihariko yasabye imbabazi nyuma y’uko ibyavuye mu iperereza bimaze gutangazwa.Ivuga ko yihanganisha umuryango wa dogiteri Li,inshuti ze n’Abashinwa bose muri rusange.


 Guverinoma y’ubushinwa yasoje igira iti ‘Umuryango mugari w’Abashinwa ugomba guhora ushakisha icyateye iki kibazo kandi ukagikuramo amasomo.  


 IZI MBABAZI ZISABWE BITINZE


Ubundi ntibisanzwe ko ubutegetsi bw’Ubashinwa bushobora kwemera amakosa,gusa ubu noneho ariko biragaragara ko leta ya Beijing yemeye amwe mu makosa,Nyuma kandi y’ibi bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi bo mu turere dutandukanye ndetse n’abashinzwe ubuzima bahise birukanwa mu mirimo yabo.


 bihumbi n’ibihumbi bagize icyo bavuga kuri iyi nyandiko ,bamwe muri bo basanga ko bitari bihagije gusaba imbabazi gutya gusa .


 Umwe mu baturage arakaye yagize ati “ngaho ni mujye gusaba imbabazi kumva ya dogiteri Li”.

Tubibutse urupfu rwa Li rwabanje gutangazwa n’ibitangazamakuru bya leta, gusa aya makuru yahise asibwa nyuma y’akanya gato atangajwe ,Ibitaro bikuru bya Wuhan bibanza kubeshya Abashinwa ko Li yari akiri muzima,gusa nyuma baza gutangaza amakuru y’ukuri.

Kuri ubu ku isi hose nk’uko tubikesha urubuga “Worldometers”,abantu barenga 7 013 909 bamaze kugaragarwaho Coronavirus,mu bihe binyuranye.Mu gihe abarenga 402 754 bamaze guhitanwa na yo. Naho abarenga 3 431 465 barakize basezererwa mu bitaro.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here