Kicukiro: Umugabo bamusanze amaze iminsi 2 apfiriye mu nzu

0
871
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa Kabiri taliki 31 Werurwe 2020, abaturage bo mu mudugudu wa Multimedia mu  Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro basanze umugabo witwa Micomyiza ukomoka mu Burundi amaze iminsi 2 apfuye.

Uwo yakodeshagaho inzu yabwiye umukuru w’umudugudu( Mustafa), ko Micomyiza baherukaga kuvugana ku cyumweru taliki 29, werurwe 2020 ubwo yari atashye.

Umukuru w’umudugudu (Mustafa) ati: “ nyirinzu uyu mugabo yakodeshaga (Landlord) yambwiye ko bavuganye ku cyumweru ariko akabona Micomyiza avuga arira asa n’uwasinze.”Kuva icyo gihe ngo ntibongeye kubona Micomyiza hanze.

Mustafa avuga ko abaturanyi ba Micomyiza bibajije icyo yabaye kuko yari asanzwe ari umuntu usabana n’abandi niko kugira amakenga batangira kwibaza icyatumye ataza ku kiriyo cy’umwe mu baturanyi be nibwo batangiye gushaka amakuru ye.

Kuri uyu wa kabiri nibwo baje gusanga Micomyiza yarapfiriye mu nzu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) na Polisi bageze aho Micomyiza yari atuye kugira ngo umurambo we ujyanwe gusuzumwa hashakishwe ibimenyetso byafasha mu iperereza bamenye ikishe uyu mugabo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here