Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 23 yataye umwana we muri Nyabarongo.

0
151
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri station ya RIB mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka hafungiye umukobwa w’imyaka 23 witwa Feza uvugwaho guta umwana we mu ruzi rwa Nyabarongo kubera umujinya yatewe n’uwo bamubyaranye wanze kumuha indezo.

Uyu mukobwa yari atuye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka.

Abaturanyi batangiye kubona ko nta mwana afite kuva taliki 12 Kamena 2020  niko gutangira kwibaza uko byagenze.

Nyuma yo kubona ko nta mwana afite kandi bari bazi ko yabyaye batangiye kubimubaza ariko akabihorera baza kubibwira abayobozi.

Umwe mubaturanyi ba Feza yagize ati: “ Tumaze kubona ko Feza nta mwana yonsa kandi twari tuzi ko yabyaye, twibajije uko byagenze,  tubimubajije akatwihorera. Nyuma rero twabibwiye abayobozi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka witwa Segatashya Alexis avuga ko amakuru yabonye avuga ko uriya mukobwa yateze imodoka akava i Masaka ahetse umwana agakomeza Nyabugogo atega igana Kamonyi .

Avuga ko uriya mukobwa yaje gusubira inyuma kuri Nyabarongo ata umwana we muri ruriya ruzi nk’uko yabibwiwe.

Segatashya ati: “Ayo makuru twayamenye taliki 17, Kamena, 2020.  Twamenye ko Feza  Jeanne yabyaye umwana w’umuhungu ariko nyuma abaturage babura uwo mwana bamubajije avuga ko yamuhaye Se bamubyaranye witwa Mugisha ariko uyu barabimubajije arabihakana.”

Uyu muyobozi avuga ko uriya mukobwa yemeye ko yajugunye uriya mwana taliki 11, Kamena, 2020.

Abajijwe niba uriya mwana yarishwe n’amazi, Alexis Segatashya yasubije ko ‘bishoboka cyane’ kubera ko  nta muntu bumvise arangisha ko yamurohoye.

Yasabye urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina bakiri bato kandi idakingiye, akavuga ko ari yo ituma hari abakobwa basama inda batateguye bakananirwa kwita kubo babyaye kuko nabo baba bakiri bato kandi nta mikoro.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here