Kicukiro: Umwambuzi yatawe muri yombi na polise

0
395
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Police ya Kicukiro yataye muri yo mbi umusore wabikuzaga amafaranga kuri telefoni akoresheje ikoranabuhanga

Uyu musore w’imyaka 31 yafashwe nyuma y’uko hari haratangiye ibikorwa byo kumushakisha bitewe n’amakuru yari yatanzwe n’ikigo cy’itumanaho yakoragamo ubwo bujura.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, SSP Burahinda Ntacyo, yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.

Yagize ati “Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni. Kubera ko amafaranga yabikuzaga yari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefoni yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”

Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga uwo murongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.

SSP Burahinda avuga ko uwo muntu yari yaribye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, ayashyira ku mirongo ya telefoni itandukanye.

Ati “Kugira ngo afatwe ni uko ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena yagiye mu Kagari ka Kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi ijana, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso abona agiye ahantu ariherereye akuyemo umurongo wa telefoni (Sim Card) arayihekenya.”

Yaramukurikiranye aramufata ndetse ahamagara inzego z’umutekano ziramufata. Kuri ubu arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Abatanga serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga basabwa kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko harimo abajura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here