Kicukiro: Urukiko rw’ibanze rwabimye icyemezo kibemerera ko umugore abatwitira umwana wabo

0
198
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuba umuntu yatwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umubago zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira ba nyirazo.

Mu minshi ishize umugabo w’imyaka 40 n’umugore we w’imyaka 33, bagannye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro basaba icyemezo cyerekana uzaba umubyeyi w’umwana nyuma yuko babisabwe n’ibitaro bya Gisirikare i Kanombe bari bagannye bakoresha ubwo buryo.

Nyuma yo kumara imyaka 10 bashakanye ariko barabuze urubyaro, bumvikanye n’undi muryango w’umugabo n’umugore amafaranga bazabaha hanyuma umugore w’uwo muryango akabatwitira.

Imiryango yombi yagiye ku bitaro bya Kanombe isaba muganga gufata intanga akazihuza muri laboratwari ubundi akazitera uwo mugore bari bumvikanye amafaranga. Ibitaro byasabye icyemezo cy’urukiko cyemeza uzaba umubyeyi w’umwana hagati ya nyiri intanga n’uwamutwise.

Ibyo nibyo byatumye bagana urukiko. Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku wa 30 Kamena, umucamanza yavuze ko nta ngingo ivuga ko kuba umuntu yatwitira undi ari inzira yo gushaka urubyaro mu mategeko y’u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko uburyo bwo gufashwa kubona urubyaro bwemewe bikorerwa umugabo n’umugore, aho kuba umuryango umwe n’uwundi, nkuko Rwanda Today yabitangaje.

Abunganizi b’uwo muryango bavuze ko itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango ryemera ko kubyara bishobora kubaho habayeho gufashwa n’abaganga.

Bati “Ibyo bisobanuye ko hashobora kubaho izindi mpande zitari umugore n’umugabo.”

Uburyo bwo kuba umuntu yatwitira undi buracyari bushya mu Rwanda, ariko hari abagaragaza ko babukoresha gusa ihurizo riracyari ku waba umubyeyi w’umwana.

Isoko: Y’INKURU: IGIHE.COM


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here