Kigali: Coronavirus itumye bamwe mu bacuruzi bacibwa amande arenga miriyoni 32 rwf.

0
162
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu mujyi wa Kigali abacuruzi beshi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bamaze gucibwa amande arenga kuri miriyoni 32 rwf kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 258 byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bimaze gucibwa amande agera kuri miriyoni 32,110,000 Frw kubera ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza agenga ubucuruzi birimo kuzamura ibiciro no gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge.

Aba bacuruzi bafashwe mu igenzura iyi minisiteri yagiye ikorera mu bihe bitandukanye ku masoko manini n’ahandi hakorerwa ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 17 Werurwe 2020 kugeza ubu.

Minicom yagize iti “Kuva ku itariki ya 17 Werurwe 2020 kugeza ubu, Minisiteri imaze guhana abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 258 mu Mujyi wa Kigali baciwe amande angana na 32,110,000Frw”.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze yavuze ko bikomeje “kugaragara ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa, abandi nabo bagakoresha iminzani itujuje ubuziranenge hakaba n’abandi batanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe”.

Mu igenzura iyi Minisiteri yakoze mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, yabashije gutahura abacuruzi bane barenze ku mabwiriza aho baciwe amande angana na 2, 770, 000 Frw.

Abanyarwanda muri rusange barasabwa kwitwararika bakumvira amabwiriza ya Leta kandi bagakaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uzafata arenga Ku mabwiriza ya Leta azabihanirwa n’amategeko.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali uracyabonekamo ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus, abacuruzi n’abandi bose barasabwa kwitwararika cyane.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here