Kigali: Umugabo yafashwe ashinjwa kuniga umumotari ngo amwibe

0
302
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu mugabo w’imyaka 55 ari mu itsinda ry’abasore batandatu (na we wa 7) barimo ab’i Kigali no mu Bugesera, Polisi yaretse Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu ibakurikiranyeho kwambura umumotari moto nyuma yo kumunigira muri Kamonyi.

Uriya mugabo witwa Franҫois ari kumwe n’abandi barimo Gilbert w’imyaka 33, Emmanuel w’imyaka 32, Jean Claude…n’abandi bakurikiranyweho gutega igico umumotari witwa Isidore bakamuniga bakamwambura moto ye.

Batatu muri 7 bafashwe bemeye ko bamuteze igico. Abandi 4 basigaye barimo uwagombaga kuyishakira umukiliya, babiri barayihishe undi umwe acura pulake nshya kugira ngo itazamenyekana mu buryo bworoshye.

Gilbert, Franҫois na Emmanuel ni bo bemeye ko bateze igico Isidore bamwambura moto ye. Nyuma yo kuyimwambura bagiye kuyibitsa ku uwitwa Jean Claude utuye mu Karere ka Bugesera.

Aba bose bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Numvise ngize inzara nshaka abo dufatanya kwambura umuntu moto…

Emmanuel yabwiye Itangazamakuru uko yagize igitekerezo cyo guhuza abo bafatanyije gutega Isidore (Motari) bakamwambura moto ye.

Isidore yari asanzwe atwara abagenzi muri Kigali ariko agataha ku Kamonyi.

Emmanuel yagize ati: “Numvise ngize inzara nshaka Gilbert na Francois mbabwira ko tugomba gushaka uwo twambura moto kuko nari namaze kuyibonera umukiliya.”

Avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, tariki ya 28 Ukwakira 2020, Gilbert yagiye Nyabugogo yigira umugenzi atega Isidore amubwira aho amugeza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ari naho bayimwamburiye.

Ati  “Hari saa Moya z’umugoroba Gilbert yateze Isidore nk’umugenzi amubwira aho amugeza ku Kamonyi  nyamara niho njye na Francois twari twategeye. Baraje bahageze twahise tuva aho twari twihishe tujya mu muhanda turabahagarika noneho Gilbert yari afite ikiriziko akinigisha uwo mumotari mu ijosi njyewe na Francois duhita twatsa moto turagenda, ariko twabanje kumukubita tumusiga ari intere.”

Uko abivuga ni na ko Gilbert abyemeza ndetse na Isidore wambuwe moto arabivuga.

Isidore (umumotari wambuwe moto) avuga ko ubusanzwe atwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akora ataha mu Karere ka Kamonyi.

Avuga ko tariki ya 28 Ukwakira 2020 yatezwe na Gilbert abona ari umugenzi usanzwe ndetse yerekeza aho ataha ahita amutwara.

Ati: “Hari ku mugoroba nka saa moya ntashye mbona aranteze nk’umugenzi ndahagarara ambwira ko ajya za Kamonyi kandi nanjye niho ntaha. Naramutwaye tugeze i Runda mbona abantu bavuye aho bari bihishe binjiye mu muhanda.

Uwo nari mpetse anyambika ikiziriko mu ijosi atangira kuniga nanjye ndataka cyane. Nagerageje kwirwanaho ariko bandusha ingufu kuko bari batatu, babiri bahise burira moto yanjye barayitwara nsigara ndwana na wa mugenzi ariko bose nari nababonye nabamenye.”

Avuga ko ubwo yarimo gutaka arwana n’abo bantu, abaturage bahise batabara bafata Gilbert ashyikirizwa Polisi ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko nta we uzakora ibyaha ngo aburirwe irengero ari mu Rwanda.

Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gushaka gutungwa n’ibyo bambuye abandi.

Ati “Mu minsi ishize twagaragaje abantu bagera kuri 14 bari bakurikiranyweho kwiba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Aba twafashe na bo barakekwaho gutega igico umumotari bakamwambura moto ye, nta muntu uteze kuziba ngo acike Polisi y’u Rwanda ari hano mu gihugu, byose kandi ni ku bufatanye bwiza n’abaturage.”

CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagakora bakirinda ibyaha birimo n’ubujura.

Uko ITEGEKO rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo 168 ivuga ko:

“Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

CP Kabera asaba Abanyarwanda gukora bakareka  gukorakora

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here