Kigali:27 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

0
185
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge , Down town muri resitora yitwa Cupp hafatiwe abasore n’inkumi 27 barimo bizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.

Uretse kuba aba basore n’inkumi bari barenze ku mabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa, ubuyobozi buvuga ko bari banarengeje amasaha kuko mu masaha ya saa moya z’ijoro bari bagihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Hidaya Mukandahiro, yavuze ko abo basore n’inkumi bari mu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yavugaga ko muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’, hari abantu bahakoreye ibirori, kandi koko bagiyeyo basanga ni ukuri.

Nyuma yo kubafata ngo babaganirije, bababwira ko ibyo bakoze ari amakosa, kandi ko bazarekurwa ari uko ababyeyi babo bahageze na bo bakigishwa.

Ati “Twabaganirije, n’ubu turacyari kumwe na bo, dutegereje ko ejo ababyeyi babo baza, na bo tukabaganiriza tukababwira ko ibyo aba bana bakoze atari byo”.

Avuga ko barenze ku mabwiriza yo kubahiriza guhana intera, kandi bakaba bakoresheje ibirori mu gihe bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko bakangurira abantu bose cyane cyane urubyiruko, kwirinda Covid-19, kuko ntawe irobanura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here