Kigali:Impanuka ikomeye yahitanye abantu(Amafoto)

0
1556
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kaneza Triphine wari umugore wa Pasiteri Sindayigaya Théophile wagize uruhare mu iyubakwa rya Dove Hotel ya ADEPR, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka.

Iyi mpanuka yabereye i Ndera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa Tatu zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2020.

Kaneza wari utwaye imodoka ya Hilux yagonzwe n’ikamyo ya Fuso, maze iyo yarimo irangirika cyane ndetse ahita yitaba Imana.

Pasiteri Musabyeyezu Jean de Dieu uri mu bageze bwa mbere aho impanuka yabereye, yavuze ko batamenye icyayiteye ndetse inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira iperereza.

Yagize ati “Ikamyo yagonze imodoka yari atwaye, yari arimo wenyine. Yahise yitaba Imana.’’

Umurambo wa Kaneza wahise ujyanwa mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Pasiteri Musabyeyezu uyobora Paruwasi ya Nyarugunga nyakwigendera yakoreragamo umurimo w’Imana yavuze ko babuze umuntu w’intwari.

Yakomeje ati “Yari umukozi w’indashyikirwa mu kazi kose yakoraga. Yari umugabo mu mugore, yakoraga cyane, agakora ibirenze ibikenewe. Yakundaga ukuri akanga amafuti. Mu byo yakoraga yakundaga ibyiza, ntiyakundaga ibintu bidafatika. Icyo yatekerezaga gukora yagikoraga akakigeraho.’’

Kaneza Triphine yari amaze imyaka itatu afite inshingano za Mwarimu [ni umwanya uhabwa abayobozi bo ku rwego rwo munsi ya Pasiteri muri ADEPR, bakurikirana imirimo yose ikorerwa aho baba bashinzwe kureberera] ku Mudugudu wa Nyarugunga.

Yahawe izo nshingano nyuma yo kuba umuririmbyi muri Korali yitwa Bethesda yo muri ADEPR Nyarugunga ndetse yanabaye n’umudiyakoni. Ubuhamya bwiza yakuye muri iyo mirimo ni bwo bwatumye agirirwa icyizere agirwa Mwarimu.

Abo babanye bamuvuga nk’umubyeyi ‘wabanaga neza n’abantu bose kandi ukunda umurimo cyane.’

Kaneza Triphine yari umugore wa Pasiteri Sindayigaya Théophile, uri mu bahanga mu by’ubwubatsi bagize uruhare mu iyubakwa rya Dove Hotel y’Itorero rya ADEPR, iherereye ku Gisozi. Aba bombi babyaranye abana batanu.Kaneza Triphine wari Mwarimu w’Umudugudu muri ADEPR Nyarugunga, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodokaKaneza Triphine wari utwaye Hilux [yahombanye ku ifoto] yagonzwe na Fuso, ahita yitaba ImanaInzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zitangira iperereza ku cyateye impanukaImodoka Kaneza Triphine yari atwaye yangiritse cyane


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here