Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganiye kure itsinda ‘Intwarane’ rivuga ko ryihaye Imana.

0
371
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyo baruwa ivuga ko Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwagiranye ibiganiro n’iryo tsinda rishingiye ku Ntwarane ryiyita Umuryango w’Abamonaki, ariko abarigize bakanga kuva ku izima.

Iryo tsinda ngo ryiganjemo abakomoka ahitwa i Muyanza, Cyangugu, Mushubati, Rususa, Mibirizi, Rusumo, Bukinda na Gisoro muri Uganda, Shangi, Gitarama, Tyazo, Butare, Masaka, Rulindo, Rutongo, n’amaparuwasi y’Umujyi wa Kigali, bakagira n’ibikorwa byihariye muri paruwasi Kabuga na Nkanga

Abo bantu ngo bagiriwe inama n’ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali babarizwamo ubu, cyane cyane inama yo ku wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019, ariko bo bakomeza kugaragaza ko batiteguye gukurikiza ibisabwa imiryango y’Abihayimana ikivuka nk’iyo.

Abo bantu bongeye kugirana ibiganiro na Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2020 byabereye i Kabuga ndetse haba n’izindi nama nyinshi zasabye ko itsinda bashingiyeho kandi bakomeyeho ry’Intwarane rireka kuvangira Kiliziya na Liturjiya yayo (muri 2011 na 2013), ariko bagaragaza ko ibyo bakora bitagibwaho impaka

Ku bw’izo mpamvu rero, Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, akaba yatangaje ko iryo tsinda ritemewe muri Kiliziya Gatolika.

Iyi ni ibaruwa y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Ati “Duhamagariye abarigize n’abateganyaga kuryinjiramo gukurikiza amabwiriza ya Kiliziya n’ay’igihugu cyacu, bakareka n’umwambaro w’Abihayimana. Abayobejwe n’inyigisho kimwe n’imyitwarire tunenga, bakwegera ubuyobozi bwa Paruwasi bubari hafi n’ubwa Arkidiyosezi bukabafasha. Bikira Mariya, rugero rw’abumvira ugushaka kw’Imana, aherekeze intambwe zibagarura mu rumuri rwa Krisitu.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here