King James yatangaje ikibazo yanga kubazwa mu buzima bwe.

0
173
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

RUHUMURIZA James uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya King James uririmba injyana ya Afrobeat, yatangaje byinshi ku buzima bwe ndetse anahishura ikibazo yanga kubazwa mu buzima bwe.

Ni mu kiganiro cy’imbona nkubone (interview) yagiranye n’Umutoni Nadia umwe mubafana be kabuhariwe ubwo yamuhase ibibazo byinshi King James nawe amusubiza yaje kugeraho amubaza n’ikibazo yanga kubazwa mu buzima bwe.

Mu magambo ye King James ubwo yabazwaga icyo kibazo yagize ati. “ikibazo nanga kubazwa ni igihe nzashakira umufasha”.

Umutoni Nadia yakomeje amuhata ibibazo ubwo yamubazaga ikintu cyamubayeho kikamusetse ndetse n’uyu munsi iyo agitekereje kimusetsa King James yagize at. ” Ikintu kinsetsa cyane n’igihe twari turi mu gitaramo i Rwamagana naba Meddy maze kubw’amahirwe macye icyo gitaramo nticyaba ku mpamvu zitaduturutseho, ahubwo ari ikibazo cy’umuriro hanyuma abafana baratwirukankana twirukankira mu ishyamba”.

Yongeye ati. ” Ibi iyo tubyibutse naka kanya iyo tutikumwe twese ni ibintu bidusetsa cyane”.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu kwandika indirimbo zuje amagambo aryohera amatwi y’urukundo yabajijwe nanone ikintu abantu bamuziho mu buzima busanzwe ahishura ko akunda gukorera ku gihe cyane.

Muri iki kiganiro kandi cy’imbona nkubone King James yagiranye n’Umutoni Nadia yavuze ko yibitseho impano yo gutegura amafunguro kuburyo uwayarya wese yanyurwa nayo.

Mu gusoza iki kiganiro King James yabajijwe ikintu atabasha kubaho adafite atangaza ko mu buzima bwe adafite Inkweto na Parufe ubuzima bwe bwaba buhangiyitse.

Asoza agira ati indirimbo zanjye zose zifite umwihariko wazo gusa buriya indirimbo yitwa ICYANGOMBWA ni indirimbo nkunda guhora ndeba inza mu mutwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here