Kirehe: Abantu 118 bafashwe bari mu butayu basenga

0
129
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu 118 biganjemo abagore bafashwe bari gusengera aho bita mu butayu buherereye mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe.

Aba bantu barimo abagore 88, abagabo 6, n’urubyiruko 24  ruri munsi y’imyaka 16 bakaba barafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu Tariki 29 Kanama barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ifatwa rya bariya bantu ryagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa.”

CIP Twizeyimana avuga ko bariya bantu basengeraga mu ishyamba ririmo ibibuye binini n’urutare runini ku buryo hari bamwe basanze baruryamye munsi mu gihe abandi bari baryamye ku mabuye.

Avuga ko uretse kuba bariya bantu bakwanduzanya COVID-19, bashobora no kuhagirira impanuka kubera imiterere ya hariya hantu bari bari.

Muri bariya bantu 118, harimo 39 baturutse Murenge wa Nyamugari uherereye ahantu hatizewe ku bijyanye n’ubwandu bwa COVID-19.

Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumzwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here