Kirehe: Umugabo yakubise undi ikibando ahita apfa.

0
300
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili z’ijoro, mu Murenge wa Nyamugari, amakuru avuga ko abo bantu barimo banywa inzoga, haza kuvuka amakimbirane aturutse ku kuba nyirurugo yabwiraga abanyweraga iwe gutaha kubera urusaku batezaga iwe. Uyu nyirurugo byabereyemo ni we wishwa n’umwe mu banyweraga iwe.

Umwe mu batabaye mbere, avuga ko uwapfuye yitwa Gakuba, akaba yishwe n’uwitwa Hakuzwe bivugwa ko yanyweraga iwe.

Yatangarije umuseke ko byabereye mu Mudugudu wa Kameya, mu Kagari ka Kagasa, mu Murenge wa Nyamugari. Ati “Uwapfuye yaje kubwira abanywaga “bamaze gusinda” ati ‘murasakuza, mugabanye ijwi cyangwa mutahe’, …mu kubiyama bamuhiritse ahitana icupa ry’inzoga irameneka, batangira gushwana, ariko abandi barabakiza bisa n’ibirangije, ariko umugabo (nyirurugo) akomeza gusaba ko bataha kubera urusaku batezaga.”

Hashize akanya, uriya witwa Hakuzwe ngo yaje kwegura igiti agikubita uriya mugabo inshuro imwe, undi ahita apfa, nta maraso yavuye ngo yahise apfa.

Uwo Hakuzwe yahise yiruka, abari aho bagerageza kumwirukaho arabasiga, barara bamuhiga ijoro ryose, ngo yaje gufatwa nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine avuga ko Gakuba Geoffrey w’imyaka 43 yishwe na Hakuzweyezu Jean Pierre ku makuru bahawe n’abaturage.

Ati “Twakomeje kumushakisha aho yari yihishe arafatwa, ari kuri RIB ya Nyamugari, arashyikirizwa Ubutabera.”

Isoko y’inkuru: Umuseke.rw


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here