Kirehe:umugabo yishe mugenzi we amujijije ko amumennyeho inzoga

0
210
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo witwa Bavugirije Jean Pierre arashinjwa gukubita mugenzi we witwa Gakuba Godfrey ikibando mu mutwe agapfa amuhoye ko amumennyeho inzoga

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru dusoje nibwo aya marorerwa yabaye ubwo Gakuba Godfrey yari ari gucuruza inzoga iwe mu buryo butemewe maze aza kumena inzoga ku mukiliya bizamura intonganya zaje no kuvamo imirwano nayo birangira ivuyemo urupfu.

Ibi byabereye mu kagari ka Kazizi gaherereye mu murenge wa Nyamugalimu akarere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirasuba aho abantu basangiraga inzoga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugali,Iyamuremye Antoine yavuze ko intandaro y’urwo rupfu ari uko abo baturage bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus ubwo nyakwigendera Gakuba yapimaga inzoga mu buryo butemewe maze birangira umwe mu bakiliya be amwishe amuhoye ko amumennyeho inzoga.

Uyu Bavugirije nyuma yo kwica umuntu yahise aburirwa irengero gusa abaturage baguma kumushaka bafatanyije n’abashinzwe umutekano kugeza bamubonye mu gitondo cyo ku cyumweru ndetse ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Nyamugari


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here