KNC ati “Sarpong aje muri Gasogi twamutetesha maze tukamuha urukundo rurambye nk’impuhwe z’umubyeyi”

0
410
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida w’ikipe ya Gasogi United bwana kakooza nkuriza charles yatangajeko biteguye kwakira Sarpong mu ikipe ya Gasogi.Akaba ya mwijeje ko ibyo atigeze abona byose ikipe ya Gasogi yiteguye kubimuha,kuko ngo  yakundwa urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi.  

Sarpong wifuzwa na Gasogi

Nyuma yuko Rayon Sports yirukanye Michael Sarpong imuziza imyitwarire mibi irimo no gutuka umuyobozi mukuru w’iyi kipe, Gasogi United yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda itangaje k’umugaragaro ko yifuza Sarpong.

“Nta kipe itamwifuza  ariko ko byaba agahebuzo agiye muri Gasogi kuko yaba agiye mu rugo aho yateteshwa”Amagambo KNC yatangarije Radio Rwanda.

Akomeza agira ati”Sarpong ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza, kuko azi gutsinda, agira ishyaka mu kibuga kandi yitanga ku buryo bushoboka, wabibaza ba myugariro bahura nawe,Sarpong aje muri Gasogi yabona ibyo atigeze abona mu buzima bwe kuko aba aje mu ikipe imukunda itamutererana mu byago, yego ntitwamukunda kurusha Mama we umubyara ariko twamukunda urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi”.

Yongeyeho ko“Muri Gasogi, Sarpong yateteshwa, akaba atekereza ko yahatsindira ibitego atigeze atsinda mu makipe yanyuzemo kuko yaba ari kumwe n’abakinnyi b’abahanga dufite mu ikipe yacu, ntekereza ko tubonye Sarpong amakipe yaba agatoye”.

KNC yongeyeho kandi ko Kujya muri Gasogi United byaba ari amahitamo meza kuri Sarpong kuko byarushaho kumwubakira ejo heza. 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here