KNC yaburiye Guy Bukasa na Rayon Sports abasaba kureka ibyo “Kwikinisha” barimo.

0
106
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), abona ibyo Guy Bukasa wahoze ari umutoza w’iyi kipe, ari gukora, atari ubunyamwuga ndetse bidakwiye umugabo nkawe.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Gasogi United, Guy Bukasa akerekeza muri Rayon Sports FC, hari n’abakinnyi bahise bamukurikira, barimo Manace Mutatu ndetse na Kwizera Olivier nk’umunyezamu w’umusimbura wa Kimenyi Yves.

Nubwo Bukasa yerekeje muri Rayon Sports FC, ariko hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwa Gasogi United, hakomeje kugaragaramo ihangana rya hato na hato rishingiye ku bakinnyi beza Gasogi United itunze kandi bifuzwa na Rayon Sports FC.

Kuri uyu munsi, mu kiganiro Ten-Sports cya RadioTv10, nibwo KNC yavuze ko Guy Busaka ibyo ari gukora byo gufasha Rayon Sports FC ngo ibone rutahizamu Bola Lobota, atari ubunyamwuga kuko ngo bari guca mu nzira zitazabahira kandi zitemewe.

Sinatinya kuvuga ko, ibyo Guy Bukasa ari gukora atari ubunyamwuga. Nta deni rye dufite, ntitwigeze tumwambura, ariko inzira za bugufi bari guca ntabwo zizabahira habe na gato.”

“Abihishe inyuma yabyo bose, nabagira inama yo kubireka kuko barimo kwikinisha nkuko Sadate akunda kubivuga.

Ibi bibaye, nyuma yaho ubuyobozi bwa As Maniema buvuze ko Bola Lobota akiri umukinnyi wabo kuko bavuga ko bamutije Gasogi United ku buntu nta mafaranga bayatse, ndetse bakavuga ko ikipe yamwifuza yazamusaba As Maniema.

Guy Bukasa, bikaba bivugwa ko ari we wihishe inyuma y’uku gushaka Bola Lobota ko yerekeza muri Rayon Sports FC kuko azi neza uko amasezerano bagiranye na Gasogi United ateye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here