KNC yavuze ibyo yiteguye guha Sarpong kugirango amwegukane mu ikipe ya Gasogi bituma benshi bacika ururondogoro

3
7333
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo Bwana Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC muri iki gitondo atangajeko yiteguye kuvugana na Sarpong akaba yakwerekeza muri iyi kipe ndetse agakomeza agira inama umunyamategeko we ngwashake urupapuro rumuha uburenganzira bwo kujya mu yindi kipe ruzwi nka release Letter .

Micheal Sarpong

Ibi abitangaje nyuma yuko Ikipe ya Rayon Sport yirukaniye Sarpong imuhora kuvuga amagambo atari meza aharabika Perezida wayo bwana Sadate.

Ubwo yarari mu kiganiro kuri Radiyo KNC yagize ati “Twiteguye kugurza Sarpong,ahasigaye tukamugira umukinnyi wa mbere mu Rwanda ubayeho neza kurusha abandi.Tuka muha buri kimwe cyose harimo imodoka ihenze y’ijupe(ya Zero kilometer), inzu nziza,abazajya bamwitaho muri buri kimwe harimo abamutekera n’ibindi byinshi bitandukanye,abakozi barinda igipangu ndetse na Firigo ye ikajya ihoramo ibikonje bisimburana bitewe nicyo yanditse muri ajenda yifuza”.

Ikipe ya Gasogi United

Sibyo gusa KNC yakomeje avuga ko niba yifuza umunezero ikipe yambara umukara na orange yiteguye kuwumuha,niba anifuza agatura mu Rwanda byaba ngombwa akarongora Umunya Rwanda kazi.Kuko ngo n’abafana ba Gasogi bazwi nk’urubambye ingwe biteguye ku mwakira.

Tura komeza kubakurikiranira aya makuru nimba koko Sarpong arerekeza muri Gasogi United.Turajya tubagezaho amakuru.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

3 COMMENTS

  1. Nukuri turabyishimiye ,kubona ikipe yacyu itekereza kumukinyi mwiza nkuyu, gusa babikorane ubushishozi kuku ikipe ya rayon sports itaza ashora mumanza. Murakoze.

  2. Nukuri turabyishimiye ,kubona ikipe yacyu itekereza kumukinyi mwiza nkuyu, gusa babikorane ubushishozi kuku ikipe ya rayon sports itaza ashora mumanza. Murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here