Konti za Twitter z’ibikomerezwa nka Obama ,Bill Gates na Joe Biden zinjiriwe mu bitero by’ikoranabuhanga (hacking) byagabwe mu ijoro.

0
314
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Konti z’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter za Barack Obama wahoze uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Joe Biden wari Visi Perezida we akaba aniyamamariza kuyobora iki gihugu n;abaherwe nka Bill Gates,Elon Musk zigabijwe n’abatekamutwe bazikoresha batangaza amakuru ya baringa.

Abandi bashimutiwe konti zabo ni ibyamamare mu muziki nka Kanye West ,Kim Kardashian ,ndetse n’abandi baherwe nka Warren Buffett ,Jeff Bezos na Mike Bloomberg.

Igitangaje ni uko amakuru yatanzwe kuri izi nkuta za tweeter yose yasaga aho basabaga inkunga binyuriye kuri Bitcoin izwi nk’amafaranga anyuze mu ikoranabuhanga cyangwa se cashless.

Abatekamutwe bakoresheje konti z’ibikomerezwa babeshya abantu ko babakubira kabiri amafaranga bari butange

Nko kuri konti ya Twitter ya Bill Gates hari handitseho ngo ,”Buri wese aransaba gutanga ,iki ni cyo gihe.”Aha Gates yabeshyewe ko ari bukubire kabiri umuntu wese umwohereze amafaranga mu gihe cy’iminota 30 abinyujije ku mwirondoro wa Bitcoin abatekamutwe bari batanze.

Umutekano wa Twitter ntiwari warakageramiwe aka kageni bitewe n’umubare w’ibikomerezwa byibiwe konti zabyo.Uru rubuga rukaba rwahise rwihutira kumenyesha abarukoresha ko ruhagurukiye iki kibazo.

Konti ya Bitcoin yari yatanzwe n’abatekamutwe yakiriye amafaranga arenga amadolari ya Amerika 113,000 mu gihe cy’iminota mike iki gikorwa gikozwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here