Koreya yateye U Rwanda inkunga ikomeye irenga miliyoni 94 mu kwirinda covid-19

0
75
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yahaye Leta y’u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 kugira ngo dukomeze kuyifasha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nkunga ifite agaciro k’ibihumbi 100$, ni ukuvuga miliyoni zirenga 96Frw yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri uyu wa 11 Nzeri.

Umuhango wo gutanga utu dupfukamunwa wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, witabirwa n’Umuyobozi muri Laboratwari nkuru y’igihugu, Dr Emille Mwikarago n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa muri Ambasade ya Koreya, Jongyun Choi.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yashimye Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, avuga ko inkunga yabo iziye igihe.

Yagize ati “Mu kuri turashima umusanzu wa Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, utu dupfukamunwa tuzadufasha mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye, inshuti nziza uyibonera.

Jongyun Choi wari uhagarariye Ambasade ya Koreya muri uyu muhango, yavuze ko ubufatanye bw’abatuye Isi bukenewe muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19 ndetse yizeza ko igihugu cye kizakomeza kuba hafi y’u Rwanda muri ibi bihe.

Utu dupukamunwa twatanzwe na Koreya y’Epfo twa KF94 ku mugabane w’u Burayi tuzwi nka FFP2 mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuzwi nka N95.

Mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19 rukomeje kugenda rwakira inkunga ruhabwa n’amahanga kugira ngo ruzifashe muri uru rugamba, mu ziheruka harimo imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikoresho birimo udupfukamunwa n’utwuma dupima umuriro rwahawe n’ingabo z’iki gihugu.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda urenga ibihumbi 4500 mu gihe abo imaze guhitana bo bagera kuri 22.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here