Ku myaka 19 y’amavuko gusa agiye kwiyamamariza kuba Perezida agahangana na Museveni

0
317
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hillary Humphrey Kaweesa afite intego yo kwandika amateka agahigika Yoweli Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Kaweesa w’imyaka 19 y’amavuko yamaze gufata impapuro zitanga kandidatire ye mu matora y’umukuru w;igihugu azaba umwaka utaha muri iki gihugu.

Azaba kandi ahanganye n’umudepite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine n’uwahoze ari Umujenerali mu ngabo Henry Tumukunde.

Itegekonshinga rya Uganda rivuga ko uwemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida agomba kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko.

Kaweesa ariko agomba kubona ama shilingi ya Uganda miliyoni 20 yishyurwa n’utanze kandidatire.

Agomba kandi gukusanya imikono 100 muri buri karere .

Birumvikana ko guhigika Perezida umaze manda esheshatu ayobora bitoroshye ku mukandida uwo ari we wese.Museveni yagiye ku butegetsi muri 1986 atsinze intambara.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here