Kuki abantu benshi bakunda kurya ifiriti (chips)? Waruziko igitera umunywi w’itabi kurikunda ari na cyo gitera abaryi b’ifiriti kuzikunda?

0
58
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kubona umuntu udakunda ifiriti byakugora. Abantu benshi hiryo no hino ku isi bakunda iki cyiribwa gikaranzwe mu mavuta.Iyo wicaye ku isahani yuzuye ifiriti biragoye kuyihagurukaho utazimaze! Reka turebe aho irari tugirira ifiriti riva .

Ifiriti ibyutsa umusemburo w’urukundo n’ibyishimo (Dopamine)

Uyu musemburo wa Dopamine uvuburirwa mu bice bimwe by’ubwonko ukora kubijyanye no gukunda ibintu. Niba hari ikintu wumva ukunda cyane bivuze ngo iyo uri kugikora ubwonko buvubura uyu musemburo kungano yo hejuru. Uyu musemburo ningenzi cyane kuko niwo utuma dukora ibikorwa bya buri munsi nko kwiga, kurya, imibonano mpuzabitsina, kureba imikio itandukanye kuko tuba tubikunze. Iyo turi gukora ibintu tutishimiye uyu musemburo urekeraho kuvuburwa!

Nubwo uyu musemburo udufatiye runini ushobora no gutera ibintu bitari byiza nko kubatwa n’ikintu runaka! Hari ibintu bimwe nabimwe bitera kuvubuka  k’uyu musemburo ibyo ni nko kunywa itabi, inzoga, gukora imibonano mpuzabitsina, kureba filime ,n’ibindi.

Ifiriti na yo iza mubiryo bitera kuvubuka k’uyu musemburo ku rwego rwo hejuru, akaba ari na yo mpamvu tuzikunda cyane kuko iyo turimo kuzirya ubwonko buvubura umusemburo mwinshi wa Dopamine bituma dukomeza gukururwa no kuzirya. Nkuko umunywi w’itabi byamugora kureka itabi mugihe yaritangiye ni nako byagora umuryi w’ifiriti kuzireka yazitangiye! Byose biterwa na Dopamine.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here