Kuki imana z’Abagiriki zagiraga igitsina gito n’abagabo bakabyifuza?Impamvu kuri ubu ntawubyishimira.

0
561
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abagiriki bo hambere bagaragazaga umugabo k’umuntu w’ibigango ,ufite imbaraga ;ibyo mu mvugo y’ubu twakwita ‘kubaka umubiri’.

Ibi bigaragarira mu bibumbano bakoraga bikiriho ndetse n’ibishushanyo bashushanyaga.

Bimwe muri byo bibagaragaza bambaye imyenda ariko kenshi bagaragara bambaye uko bavutse.

Abareba bene ibyo bibumbano kuri ubu banyurwa n’ubuhangange abo Bagiriki bari bafite ariko bakumizwa n’ingano nto cyane y’igitsina cyabo.

Abahanga mu mateka batunguwe n’imiterere y’imyanya myibarukiro igaragara ku bibumbano by’imana n’abami b’abami b’Abagiriki.

Usibye imana zabo kandi ,ibi bibumbano bigaragaza abandi bantu b’ibikomerezwa b’icyo gihe nka Zeus n’abandi barushanywaga mu mikino.

Impamvu nyamara ngo ni uko usubiye inyuma mu myaka 400 mbere ya Yezu ,igitsina kinini cyafashe umurego kitifuzwaga kandi kitari ikimenyetso cy’imbaraga n’ubutware.Ibi byaterwaga ni uko bo bemeraga ko ibitsina nk’ibyo byagenewe inyamaswa cyangwa abadatekereza kuko ngo byajyanaga n’ubuhehesi ndetse no kutigenzura.Ababaga bafite igitsina kirekire bahabwaga urwamenyo .

Ku rundi ruhande birumvikana ko uwabaga afite agatsina gato yafatwaga nk’umunyabwenge ubasha kwigenzura.

Kuri ubu usanga abantu benshi bifuza kugira igitsina kirekire nyamara nkuko twabibonye siko byahoze .
Hari abavuga ko igihe kizagera bigasubira uko byahoze abantu bakifuza kugira ibitsina bito.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here