Kuki muri Tanzania bakomeje kwishima cyane mu gihe isi yose ihangayikishijwe na COVID-19?

0
474
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tanzania yo irishimye ndetse bisa nk’aho ntacyo iby’iki cyorezo cyoretse isi yose kiyibwiye, mu gihe mu baturanyi bayo nka Kenya, Uganda na Somaliya bo atari ko bimeze.

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Nyakubahwa John Pombe Magufuli, ngo muri Tanzania ibintu rwose byose bimeze neza batitaye ku kuba iki cyorezo kiri guhungabanya isi yose ituwe.

Yewe  n’igihe iki cyorezo cyageraga muri Tanzania, Perezida Pombe yashyizeho ingamba nke cyane zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo. Yavuze ko hari ibinyoma byinshi byagiye bitangazwa ku bihereranye n’uburyo iki cyorezo cyaba gikazemo; mu yandi magambo ko iyo bari kuvuga uburyo iki cyorezo gikomeye cyane, bashyiramo amakabyankuru.

N’ubwo ibihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya byahise bijya muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, muri Tanzania ho ubuzima burasa nkaho bwakomeje ariko hakurikijwe amabwiriza yoroheje yashyizweho yo kwirinda.

Muri Tanzania, ubuzima burakomeje, ndetse Perezida we ubwe yisabiye Abanyatanzania gukora cyane kugira ngo n’ubukungu bw’igihugu bukomeze kuzamuka. Mu gihe nka Kenya bihutiye gufunga amashuri, insengero, amahoteri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, muri Tanzania ho hafunzwe amashuri gusa.

Perezida Magufuli yavuze ko COVID-19 ari virusi abantu bashobora kubana nayo kandi ko Imana ari yo izi uko izabikemura nyuma y’uko yari amaze gutangaza ko umwana we yamaze gukira iyi virusi, bikaba byaratumye abantu bishima ndetse bikabaha n’ikizere.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, igihugu cya Tanzania gifite abarwayi bake ugereranyije n’igituranyi cyacyo cya Kenya aho umubare w’abarwayi urushaho kwiyongera umunsi ku munsi.

Ese ni ubuhe butumwa igihugu cya Tanzania kiri gutanga? Ese koko dukomeze ubuzima busanzwe Imana izaturinda? Gusa twibuke ko Imana ifasha uwifashije. Reka igihe kizabitubwire.

Yanditswe na Obed Jairo Tuyishimire


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here