Kuki uhoza Rayon Sports mu rurimi rwawe?-Sadat yeruriye KNC mu ntambara y’amagambo yubuye

0
230
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Rayon Sports Sadat Munyakazi yagiranye ikiganiro na Radio 10 mu gitondo kibanze ku ngingo zitandukanye.


Sadat yabajijwe ibibazo bitandukanye harimo iby’amasezerano na Skol ,igurwa rya Djihad Bizimana ndetse n’umwuka mubi mu bafana n’abayoboye Rayon Sports.


Abajijwe ku kibazo cy’uko Gasogi United ishaka kwisubiza Mutatu yavuze ko Gasogi nta masezerano yagiranye na Mutatu kubw’ibyo itanafite ubushobozi bwo kuyahagarika.


Sadat Kandi yanenze umuyobozi w’Urubambyingwe ko akunda kugarura Rayon Sports cyane mu binyamakuru bye,ibintu we avuga ko biterwa nuko ituma acuruza.
Sadate yavuze Kandi ko yandkiye KNC amwihanangiriza amubwira ati”kuki iteka uhora ushaka Rayon mu binyamakuru byawe cyangwa mu rurimi rwawe?”
Rayon Sports yavuzwemo ubukene aho abakinnyi bayo bagaragaye bajya mu isibo gusaba inkunga mu gihe cya Guma mu rugo ariko Sadat yavuze ko uwaba yarabikoze yaba yarabikoze ku giti cye kuko ikipe yari yabaremeye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here