Kwicuza gukomeye nyuma yuko bakoroneje Repubulika iharanira demokarasi ya kongo- Umwami Philippe

0
112
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko “yicuza cyane ibikorwa by’urugomo n’akababaro” abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari koloni y’Ububiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri iyi tariki DR Congo yizihiza imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w’Ububiligi yigaruriye igice kinini cya DR Congo y’ubu. Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 10 bishwe ku ngoma ye.

Ububiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1960.

Muri iyo baruwa ye, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe n'”akababaro” abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy’ubukoloni.

Abayobozi b’ibihugu byombi

Amagambo yo muri iyo baruwa yasubiwemo agira ati:

“Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n’ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu”.

Abaye umwami wa mbere w’Ububiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni. Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y’Umwami Léopold II yarabomowe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y’abamagana irondabwoko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here