Leta yatangaje bimwe mu bikorwa bigomba guhagarikwa mu gihe cyo gusezerana.

0
199
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana muri Village Urugwiro yemeje ko ibikorwa byo gusezerana imbere y’Imana bisubukurwa.

Muri iryo tangazo harimo amabwiriza yuko uwo muhango utagomba kurenza abantu 30.Minisiteri yubutegetsi bw’igihugu yahawe inshingano zo gushyiraho uburyo iyo gahunda yakorwa.

Mu itangazo ryasohowe niyo Minisiteri harimo amabwiriza arambuye yuko gusezerana imbere y’Imana bizakorwa.

Muri iki gikorwa nta guhoberana kwemewe cyeretse kubashyingiranywe kuri uwo munsi.Gusezerana kandi bizajya bikorerwa mu nsengero zisanzwe zemewe cyangwa imisigiti.

Ahasezeranirwa hagomba kuba hari ibikenewe mu kwirinda coronavirusi.Aha harimo kandagira ukarabe cyangwa imiti isukura intoki.

Ntibyemewe kandi guhererekanya indangururamajwi cyangwa ibitabo by’indirimbo,Bibiliya na Kolowani


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here