Leta y’u Rwanda yatangaje Ingengo y’imari ya 2020/21

1
140
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2020/2021, ari miliyari 3,245.7 Frw avuye kuri miliyari 3,017.1Frw yari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka uri gusozwa.

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 228.6Frw, ni ukuvuga inyongera ya 7.5 % ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Ingenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2020-2021.

Muri rusange igenamigambi n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 bishingiye ku byagezweho mu mwaka ushize wa 2019, mu rwego rw’ubukungu, ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ndetse n’ingamba zo guhangana nacyo.

Bishingiye kandi kuri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, NST1, yatangiye mu 2017 ikazarangira mu 2024.

Muri rusange uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, u Rwanda ruzakomeza miliyari 3,245.7 Frw, yiyongereye ho miliyari 228.6Frw ugereranyije na miliyari 3,017.1Frw zakoreshejwe umwaka ushize wa 2019/20.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azaba ari miliyari 1,962.8 Frw, bingana na 60.7 % by’ingengo y’imari yose.

Inkunga z’amahanga n’inguzanyo zizaba zingana na miliyari 1,275.9 Frw, ni ukuvuga 39.3 % by’ingengo y’imari yose. Muri ayo yose hazaba harimo inkunga zingana na miliyari 492.5 Frw mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba ari miliyari 783.4 Frw.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,583.0 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 48.8% by’ingengo y’imari yose akaba yiyongereyeho Miliyari 34.4 ugereranyije na Miliyari 1,548.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2019/20.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere aragera kuri Miliyari 1,298.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, ikaba iziyongeraho asaga Miliyari 142.3 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije na Miliyari 1,156.2 ari mu ngengo y’imari ivuguruye.

Amafaranga y’imishinga y’iterambere ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 703.4 z’amafaranga y’u Rwanda naho amafaranga y’imishinga aturuka hanze aragera kuri Miliyari 595.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 18.3% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu ishoramari rya Leta (Net lending) aragera kuri Miliyari 306.5 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 9.4% by’ingengo y’imari yose.

Gahunda z’ibikorwa biteganijwe mu ngengo y’imari ya 2020/2021 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050.

Intego nyamukuru ni ukwihutisha izamuka ry’ubukungu bugera kuri bose, bishingiye ku rwego rw’abikorera, ku bumenyi, n’umutungo kamere by’igihugu. Icyi cyiciro kikaba cyaragenewe ingengo y’imari igera kuri Miliyari 1,802.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 55.5%.

Inkingi igamije imibereho myiza y’abaturage binyuze mu ngamba zifasha kugira abaturage bafite ubumenyi bukenewe, abaturage babayeho neza kandi batekanye. ikaba yaragenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 960.4, bingana na 29.6% y’ingengo y’imari yose.

Inkingi y’imiyoborere myiza igamije guteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 482.6.3 bingana na 14.9% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21. 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here