Liban: Imyigaragambyo yafashe indi ntera, abaturage barashaka ko Guverinoma yose ya Liban yegura (Amafoto).

0
96
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’iturika rikabije ry’ikinyabutabire Ammonium Nitrate cyari kibitse ku cyambu cya Beirut, rigahitana ubuzima bw’abarenga 160 imiryango isaga 300 000 ikaba yaravanywe mu byayo hahise hatangira imyigaragambyo y’abaturage bagaragaza ko Leta ya Liban yagize uburangare bukabije.

Kugeza ubu imyigaragambyo mu gihugu cya Liban yafashe indi ntera ubwo abaturage bakomeje kurwana n’inzego z’umutekano bavuga ko bashaka ko Guverinoma yose ya Liban yakwegura.

Abigaragambya bakaba bari bahuriye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko, biherereye hafi y’ibituro by’abahowe Imana.

Bari bafite ibyapa byanditseho amagambo anyuranye, aho bimwe byagiraga biti “Turashaka ko abagize Guverinoma bose begura”.

Amafoto yacicikanye mu itangaza makuru ryo muri Liban, agaragaza itwikwa ry’umuryango wa minisiteri ishinzwe imiturire y’abantu ndetse no gutwara ibintu.

Abigaragambya bakaba babashije kwinjira muri iyo nzu n’uburakari bwinshi cyane bagira bati ” Guverinoma yose niyegure “.

Kugeza ubu mu gihugu cya Liban hamaze kwegura aba minisitiri babiri.

Kuwa gatandatu tariki ya 08 Kanama 2020, ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga byaratewe ndetse biratwikwa, naho ahakorera Ishyirahamwe ry’amabanki muri Libani, abigaragambya binjiyemo bamenagura ibikoresho byinshi.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kanama, Damianos Kattar, Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’iterambere, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, aho yavuze ko yari arambiwe gukorana n’ubutegetsi budakoresha amahirwe yose bufite ngo buteze imbere abaturage.

Ku cyumweru kandi, Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru Manal Abdel Samad, yatangaje ko yeguye, na we avuga ko atakomeza gukorera guverinoma idashoboye, bikaba byarateje akaga ku cyambu cya Beirut.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri Liban ‘L’Orient-Le Jour’, kivuga ko gifite amakuru ko n’abandi ba minisitiri benshi bashobora kwegura.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Liban, Bechara Boutros al-Raï, na we yasabye ko guverinoma yegura, niba idashoboye kuvugurura uburyo bw’imiyoborere.

Ibi bibaye ubwo ibihugu by’amahanga bikomeje gukusanya inkunga yo gufashe Liban muri iyi nsangane bahuye nayo ariko ntibikuraho uburakari bw’abaturage.

Diab holds emergency meeting as protests witness resurgence
Lebanon protests explained | Amnesty International
Lebanon's Protests are Far from Over | Human Rights Watch

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here