Lionel Messi ashobora gusohoka mw’ikipe ya FC Barcelona muri iyi mpeshyi dore impamvu, nikipe ashoboro kwerekezamo.

0
82
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu mukinnyi wu mu ny’ Argentine Lionel Messi akaba amaze imyaka yose akina umupira w’amaguru  muri iyi ya FC Barcelona akaba ntayindi kipeyigeze akinira yewe akaba yaranakuriye mw’ishuri ryigisha umupira w’amaguru ry’iyi kipe (Lamasia) akaba afatwa nkumukinnyi wibihe byose muri iyi kipe. Uyu mukinnyi wi gihangane kw’isi m’umupira wa maguru benshi bemeza ko ari umwe muri 2 beza isi itunze kugeza ubu mugukina umupira wa maguru akaba ahora ahanganye na mukeba we wibihe byose Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi akaba yaravuzweho cyane no gushakishwa kuburyo bukomeye n’ikipe ya Manchester city y’umutoza Pep Guadiola akaba yaranamutoje muri FC Barcelona aho iyi kipe yemeraga no kumutangaho amafaranga y’umurengera .uyu mutoza uko agiye mwitangaza makuru ntasiba gutaka uyu mukinnyi cyane avuga ko ntawundi yigeze abona umeze nkawe mumateka yu mupira w’amaguru. Ibi rero bikaba bituma iyi kipe ishakisha uyu mukinnyi cyane nubwo kumukura mw’ikipe ya FC Barcelona bigoye.

 

Amahirwe yu yu mukinnyi Lionel Messi yo gusohoka muri iyi kipe ya Barcelona akaba yiyongereye bitewe na magambo umuyobozi ushinzwe iby’abakinnyi muri iyi kipe (Eric Abidal) nyuma yaho avuze ko abakinnyi batitangaga kubw’umutoza Valvelde bikaza kumuviramo kw’irukankwa. Aya magambo akaba yarababaje Lionel Messi kuburyo bukomeye agahita ajya kurukuta rwe rwa instagram akagira icyo abivugaho aho yanditse amagambo arimo uburakari bwinshi. Ibi rero bikaba byateje ikibazo muri iyi kipe ya FC Barcelona, umuyobozi mukuru w’iyi kipe(Josep Maria Bartormeu )akaba yahise ategura inama y’igitaraganya nkuko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Mundo depotivo giherereye I catalogna muri Espagne gikurikirana ibibera muri iyi kipe byose umunsi ku munsi . Mu masezerano ya Lionel Messi aheruka gusinya hakaba harimo ko igihe cyose umwaka w’imikino urangiye yemerewe gusohoka muri iyi kipe yigurushije, ikipe ya Manchester city rero ikaba ikurikiranira hafi iby’uyumukinnyi akaba yakwerekeza muri iyi kipe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here