Manchester city nyuma yo gutsindwa na Tothenam hotspurs, umutoza pep Guadiola ngo agomba kwirukana abakinnyi bagera kuri 6 bose.

0
54
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri icyi cyumweru ubwo Manchester city yakinaga na Tottenham hotspurs bakinaga umunsi wa 25 wa shampiyona  y’Abongereza(premier league), ikaza gutsindwa ibitego 2-0 na Tothenam hotspurs y’umutoza Jose Mourinho. Abakinnyi ba Manchester city baje no kurangiza uyu umukino batuzuye ubwo zinchenko yaje kwerekwa ikarita itukura akaza kuva mukibuga kumunota wa 60.

Muri uyu mwaka w’imikino kugeza kumunsi wa 25 w’iyi championa Manchester city imaze gutsindwa imikino 6, mugihe umwaka w’imikino ushize batsinzwemo imikino 4 yo nyine. Iyi kipe imaze kwinjizwa ibitego 29 kugeza ubu naho mugihe umwaka w’imikino ushize yinjijwe ibitego 23 gusa.

Ibi bigaragara nkaho iyi kipe yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona , nubwo mu buryo bw’imibare bigishoboka ,gusa urebye imbaraga Liverpool iri kugaragaza uyu mwaka w’imikino bigaragara nk’aho igikombe cyizataha anfield nyuma yi myaka 30 ubwo yaherukaga kugitwara hari mu 1990.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikira mubwongereza kitwa The Mirrow ,kiratangaza ko uyu mutoza Pep Guadiola agiye gufata umwanzuro ukarishye wo gusezerera abakinnyi  bagera kuri 6 bose  muri abo bakinnyi harimo:

John stones

Benjamin Mendy

Leroy Sane

Gabriel Jesus

Joao Cancelo

Nicola otamendi

Bikaba binavugwa ko ngo uyu mutoza igihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye kumugabane w’iburayi mukwa 6 azahita yongeramo abandi bakinnyi bagera kuri 5.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here