Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi

0
681
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Masanobu Sato, umusore ufite inkomoko mu mugi wa Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani, ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku isi.

Ibi rero bikaba byarabaye mu marushanwa azwi ku izina rya Masturbate-a-thon abera mu mujyi wa San Francisco agamije guteza imbere igikorwa cyo kwikinisha.

Uyu mugabo ngo akaba amaze gutwara uyu mudari inshuro ebyiri, aho ngo ku nshuro ya mbere yikinishije amasaha agera ku 9 n’iminota 33 naho ku nshuro ya kabiri agakoresha amasaha 9 n’iminota 58.

Iri rushanwa rero ngo ryashyizweho n’ikigo cyitwa Center For Sex and Culture cyo mu mujyi wa San Francisco, aho ngo ukora irushanwa aba agomba kwikinisha igihe kirekire gishoboka atarasohora.

Nk’uko 7sur7.be ibitangaza, ngo uyu musore yavuze ko kugira ngo agere kuri iyi
ntambwe itangaje, atangira iki gikorwa we yita sports ye ya mu gitondo mu gihe inshuti ye iba iri mu yindi mirimo nko guteka cyangwa areba television, ngo ariko rimwe na rimwe nawe amufasha kubara amasaha. Yagize ati ”Na we ntabwo akunda gutera akabariro, kimwe nkanjye”.

Ikindi kandi uyu mugabo yatangarije San Francisco Weekly ko ngo kugira ngo abone imbaraga, akora siporo nko koga ndetse no guterura ibyuma.

src:umuryango


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here