Abayobozi b’uturere (Mayors)bakoresha imbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu Rwanda.

0
611
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abanyarwanda bakoresha interineti bamaze kugera ku ijanisha rya 26% .Benshi muri bo banasura urubuga rwa twitter kugira ngo batange ibitekerezo banabaze abayobozi babo ibyo badasobanukiwe.

Cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 abanyarwanda beshi bakangukiye kugana twitter ngo barebe amatangazo ya guverinoma ndetse bamenye ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri .Urupapuro rw’umuhondo rumaze kwamamara(rucishwaho amatangazo y’ibiro bya Minisitiri w’intebe).Ni naho(twitter)hatangarizwa imibare y’abanduye Covid-19.

Ikinyamakuru The New Times cyarebeye hamwe urutonde rw’abayobozi b’uturere bakurikirwa kandi bakanakoresha twitter kurusha abandi.

Richard Mutabazi -Bugesera

Nubwo atari we ukurikirwa kurusha abandi,abasha gukurura abakoresha twitter kubera ahanini ibiganiro bye biba byiganjemo siporo ,umuryango n’imyidagaduro akaba akunda umukino wa basketball.Yagiye kuri twitter muri 2015.Avuga ko akoresha twitter mu kazi no mu buzima bwe bwite.Amaze kwandika ubutumwa(tweets)1843.

Pudence Rubingisa -Umugi wa Kigali

Umuyobozi w’umugi wa Kigali niwe ukurikwirwa kurusha abandi akaba yaragiye kuri uru rubuga muri 2013 amaze gukora tweets 1314

Ange Sebutege-Huye

Sebutege yagiye kuri twitter muri 2011.Kenshi akunze gusangiza abamukurikira ibijyanye n’akarere ke ka Huye.Tweets ze ni 12 962 mu cyumweru impuzandengo y’ubutumwa atanga ni 20.

Francois Habitegeko -Nyaruguru

Habitegeko yayoboye Nyaruguru guhera 2011 akaba yaragiye kuri twitter muri 2019 .Amaze gukora tweets 45.

Emmanuel Kayiranga -Rulindo

Kayiranga amaze imyaka 8 kuri urubuga rwa twitter akaba akunda gukoresha amashusho cyane .Amaze gukora tweets 1933.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here