Menya amazina n’ibigwi by’abatoza 10 b’ibihe byose banyuze muri shampiyona y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu Amavubi

0
271
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda yatangiye gukinwa mu buryo bwemewe na FIFA ndetse na CAF mu mwaka wa 1975.Guhera icyo gihe hari abatoza bagiye bayigaragazamo ubuhanga bitewe n’umukino mwiza bakinaga,umubare w’ibikombe batwaye,uruhare bagize mu kuzamura abakinnyi bakiri bato ndetse n’uruhare bagize mu kohereza abakinnyi b’abanyarwanda gukina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda.

Kimwe no mu ikipe y’igihugu hari abatoza bagiye bafasha Amavubi gutahukana intsinzi mu ruhando mpuzamahanga mu bihe bitandukanye.Twifashishije abasesenguzi mu bya Ruhago hano mu Rwanda batubwira abatoza bahamya ko ari ab’ibihe byose ku Banyarwanda.

10.Jean Baptiste Kayiranga

Kayiranga Jean Baptiste yavutse mu mwaka w’ 1969 bivuze ko ubu afite imyaka 51.Uyu mutoza yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports aza no kuyitoza ayihesha igikombe cya shampiyona 2003/2004.

Uretse gutoza Rayon Sports kandi yanatoje n’andi makipe akomeye hano mu Rwanda nka Kiyovu Sports ,Mukura VS ,AS Kigali n’andi menshi.Gusa twamushyize hano kuri uru rutonde kubera uruhare rudacagase yagiye agira mu gutahura impano z’abanyarwanda nyinshi aho yagiye anyura hose.

9.Casa Mbungo Andre

Casa ni umutoza wabigize umwuga w’umunyarwanda wavukiye i Kampala muri Uganda 1968.Yakinnye nk’umunyezamu mu kipe nka Dynamo Fc,Athletico na Flamengo zo mu Burundi.Yatangiye gutoza mu Rwanda atoza ikipe ya APR FC hagati ya 1998 n’umwaka wa 2002.

Gusa yamenyekanye afasha AS Kigali bwa mbere mu mateka yayo gutwara igikombe cy’Amahoro muri 2013.Ahandi yagaragaje ubuhanga ni ukwitwara neza muri CAF Confederation Cup aho yageze ku ijonjora rya gatatu akaza gusezerewa na USM Algiers.

Ikindi,uyu mutoza yakoze agahigo nk’umunyarwanda wagiye gutoza hanze mu ikipe ikomeye,aho yatoje AFC Leopards ifite abakunzi benshi mu gihugu cya Kenya.

8.Richard Tardy

Uyu mutoza wabigize umwuga cyane cyane mu gutoza abana yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa,mu mwaka w’1950m bivuze ko ubu afite imyaka 69.

Ni umutoza wihariye mu Rwanda kuko yatoje ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda ayigeza kuri Final ndetse abona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique.

Gusa u Rwanda ntirwashoboye kwitwara neza muri Mexique aho rwasezerewe mu matsinda rutabashije kwinjiza igitego na kimwe.Ubu uyu mutoza ari gutoza ikipe y’abato ya Garena Young Lions.

7.Stephen Philip Constantine

Uyu mutoza wabigize umwuga yavukiye i Londre mu Bwongereza mu 1962 bivuze ko ubu afite imyaka 62.Yatoje ikipe y’igihugu Amavubi kuva ku itariki ya 16 Gicurasi kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza muri 2014.

Mu gihe gito yatoje amavubi yahaye ibyishimo Abanyarwanda ubwo yasezeraga Congo Brazaville ku bitego 2 yatsindiye i Kigali gusa amavubi akaza gukurwa mu rugendo yarageze kure rwo gushakisha itike yo kwerekeza muri CAN kubera gukisha umukinnyi Birori Daddy wari ufite ibyangombwa biriho amataliki y’amavuko atandukanye.

Ibintu byatunguye kandi bikababaza Abanyarwanda mu buryo bukomeye by’umwihariko uyu mutoza Constantine .Uretse Amavubi kandi uyu mutoza yaje gutoza Ubuhinde,Malawi ,Sudani n’andi menshi.

6.Didier Gomes Da Rosa

Uyu mutoza wabigize umwuga yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa 1969 bivuze ko ubu afite imyaka 50.Yatoje ikipe ya Rayon Sports muri Sezo ya 2012/2013 ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yari ishize itagikozaho imitwe y’intoki.

Yongera gusubiza ibyishimo abafana ba Gikundiro bari bamaze igihe barigirijweho nkana na mukeba wabo, APR FC.Ikindi uyu mutoza yagiye akundirwa n’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange, ni umukino we mwiza uryoheye ijisho wiganjemo guhanahana no kugumana umupira bagasatira cyane uwo bahanganye(tik tak).

Uyu mutoza akunda gukinisha 4-4-2,aho akoresha abakaseri (central midfilders) babiri.

5.Ljubomir Petrovic

Petrovic ni umotoza wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Serbia gusa anafite ubwenegihugu bwa Bosiniya yabonye izuba mu mwaka w’ 1947 bivuze ko ubu afite imyaka 72.Hano mu Rwanda yatoje inshuro ebyiri ikipe ya APR FC aho ubwa mbere ya yijemo 2015 aza kuyigarukamo 2018.

Nubwo nta bigwi bidasanzwe yakoze mu Rwanda  nk’umutoza,uretse gutwara shampiyona n’igikombe cy’amahoro gusa arihariye nk’umutoza wa mbere kandi rukumbi watwaye Champions League ku mugabane w’iburayi wabashije gutoza mu Rwanda ndetse no muri aka karere.

Ku buryo budashidikanywaho Petrovic,ni we mutoza ufite CV(amateka y’ubuzima) ahamabaye kurusha abandi watoje mu Rwanda,ndetse no muri aka karere.

Uyu Petrovic yatwaranye Champions Legue n’ikipe ya Red Star Belgrade 1991 basezereye ikipe ya Marseille yo mu Bufaransa kuri penaliti.

Uretse gutoza APR FC na Red Star Belgrade kandi uyu mutoza yagiye atoza andi makipe akomeye atandukanye ku migabane y’isi aha twavuga nka Olympiacos ana PAOK zo mu Bugereki,yatoje kandi Epanyol Barcelona, CSK Sofia,Lokomotiva,Shangai Shenhua n’andi menshi tutabona umwanya wo kurondora.

4. Jean Marie Ntagwabira

Capt Jean Marie Ntagwabira yaboneye izuba i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi mu 1974,yitabye Imana ku itariki 3 Gashyantare 2015 mu bitaro by gisirikare i Kanombe.

Yatangiriye umupira we w’amaguru muri Vitalo nyuma akomereza muri APR FC yari ikimara gushingwa hagati ya  1993 n’umwaka w’ 1999.Mu bigwi bya Jean Marie Ntagwabira ni uko yagejeje ikipe ya APR FC muri 1/2 cy’imikino ya Cup Winners cup yo ku mugabane w’Afurika aho yasezerewe  n’ikipe yo muri Nigeria yitwa JULIUS BERGER ku kinyuranyo cy’igitego kimwe.

Jean Marie ntagwabira kandi yahesheje APR FC igikombe cya shampiyona muri uwo mwaka. Capt Jean Marie Ntagwabira kandi ntiyahagarariye aho kuko yahesheje APR FC CECAFA yayo ya mbere muri 2004 atsinze Urinzi yo muri Kenya.

Mu mwaka 2008 Capt Jean Marie yerekeje muri ATRACO FC maze ayihesha igikombe cya shampiyona bituma aba umutoza wa mbere kandi rukumbi  mu gutoza amakipe abiri yo mu rwanda atandukanye akayahesha  igikombe cya shampiyona .Si ibyo gusa kandi Jean Marie natagwabira yatoje Kiyovu Sports na Rayon Sports .

3.Roberto Oliviera Gonçalves do Carmo(uzwi nka Robertinho)

Robertinho yavukiye i Rio de Janeiro muri Brazil 1960 bivuze ko ubu afite imyaka 59.Yabaye umukinnyi wabigize umwuga aho yakiniye amakipe nka za Fluminense,Flamengo,Palmeiras,Athletico Mineiro n’andi aho iwabo muri Brazil.

Ndetse Robertinho yahamagawe inshuro 1 mu ikipe y’igihugu ya Brezil yarimo abakinnyi bakomeye cyane ku gihe cye.

Yatoje Rayon Sports muri sezo ya 2017/2018 na sezo na 2018/2019.Yafashije Rayon Sports gutwara shampiyona no kugera muri kimwe cya kane cya Confederation Cup ivuguruye muri 2018 aho yakuwemo na Enyimba yo muri Nigeria ibintu bitakozwe n’indi kipe iyo ari yo yose mu Rwanda.

2.Raoul Jean-Pierre Shungu

Raoul Shungu  yavutse mu 1958 i Bukavu muri Kongo Kinshasa, ubu ari gutoza ikipe ya Vita Club.Yanyuze hano mu Rwanda atoza Rayon Sports inshuro ibyiri.Yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup igikuye Zanzibar mu 1998.Y

aje kongera kugaruka muri Rayon Sports kandi muri 2008.Icyo gihe 2008 kandi Raoul Shungu yahawe gutoza ikipe y’igihugu Amavubi 2008,ayitoza muri CECAFA y’uwo mwaka.

Uretse gutoza Rayon Sports n’amavubi kandi uyu mugabo yanatoje ikipe y’igihugu ya Seychelles,Saint Eloi Lupopo n’ayandi menshi.Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamufata nk’umutoza w’ibihe byose wayo.

1.Ratomir Dujkovic

Ratomir ni umunyaseribiya wavutse mu mwaka wa 1946 bivuze ko ubu afite imyaka 73.Kugeza kuri ubu ni we mtoza wahaye ibyishimo Abanyarwanda ibyishimo bidacagase ,ahesha bwa mbere ndetse rimwe rukumbi amavubi itike yo kwitabira CAN.

Ni CAN yabereye muri Tunisia 2004 ,Amavubi yabonye itike ahigitse ibihangage nka Ghana na Uganda.Muri iyo CAN  u Rwanda rwatahukanye amanota 4 mu itsinda rya mbere ryarimo Tunisia yakiriye,Congo Kinshasa na Guine Conakry.

Uretse amavubi kandi  Ratomir yatoje ikipe y’igihugu ya Ghana aho yayijyanye mu gikombe cy’isi 2006 cyabereye mu Budage agakurirwamo muri 1/8 na Brezil ku bitego 3 kuri 0,yatoje kandi Venezuela,Siriya,Ubushinwa na Seribiya y’abatarengeje imyaka 23.

Ratomir ni umutoza  waranzwe no gukinisha amayeri menshi(tacticien), warangwaga no kugarira agatsinda ibitego bicye,gusa bikagorana kumwinjiza igitego.

Uru rutonde rwateguwe,hagendewe ku ijisho n’ubushakashatsi bw’umunyamakuru wa rwandannews.com,dushobora kuba hari aho twibeshye cyangwa uwo twibagiwe.Waduha igitekerezo n’inyunganizi byawe,wandika mu mwanya wa Comment,munsi y’iyi nkuru.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here