Menya Genocide zemewe n’umuryango w’Abibumbye(UN)

0
405
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hirya no hino ku isi hagenda havugwa ubwicanyi ndengakamere gusa ntabwo ubwicanyi bwose bukabije buhita bwitwa Jenoside.Uyu munsi twabateguriye zimwe muri Genoside zemewe bidasubirwaho n’umuryango w’Abibumbye.

Genocide yakorewe Abanyarumeniya

Iyi Genocide yabaye hagati y’umwaka w’ 1915 n’ 1916, 2/3 by’abanyarumeniya babaga mu cyari kigize ubwami bwa Ottoman ari yo Turukiya y’ubungubu bishwe,abandi bicwa n’inzara no kubirukana mu mazu bari batuyemo.

Ishyaka ryari ku butegetsi rya Comité Union et Progrès (CUP), ryamenyekanye cyane ku izina rya  « Jeunes – Turcs »,ni ryo ryatsembye aba Banyarumeniya bageraga kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Kwirukana no kwica abanyarumeniya byari byarateguwe mbere y’aho. Bateguye abagombaga kwicwa bagakusanyirizwa aho bagombaga kubicira.

Kuba ubu bwicanyi bwaramenyekanye cyane ndetse bugateza n’impaka ndende byatumye muri Mata 2015 inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigera kuri 24 bikomeye ku isi byemeza ko ari Genocide

Genocide yakorewe Abayahudi

Ubu bwicanyi bwakozwe n’Abadage b’abanazi,bwahitanye abayahudi babarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu,banganaga na 2/3 by’abayahudi babaga mu Burayi,bakangana na 40% by’abayahudi babaga mu isi.

Abanazi bafataga abayahudi nk’abanzi babo aho bumvaga ko bagomba kujya munsi yabo,bagiye babasanga mu mazu babagamo bakabica babatwitse nko muri Polonye no mu cyahoze kigize ubumwe bw’abasoviyete.

Abayahudi bararashwe bikomeye abandi barafatwa bafungirwa mu bigo bimwe na bimwe, bakoreshwa imirimo y’agahato kandi y’ingufu bicishwa inzara,abandi bicirwa mu ma kamyo,mu byumba bifunze no mu bigo bicishijwe za gazi(imyuka).

Ubu bwicanyi bwakorewe abayahudi bukozwe n’umutwe w’abanazi wari ukuriwe na Adolph Hitler bwabaye mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi, nyuma yo kugaragaramo ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bwakorewe ikiremwamuntu byatumye ahagana mu mwaka w’1968 umuryango w’abibumbye uvuga ko ari Genocide

Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi banyarwanda bavuga ururimi rumwe, basanzwe bashyingirana, basangiye igihugu n’umuco.

Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifatwa nka Genocide yihariye kurusha izindi Genocide zabayeho ku isi, akenshi ikaba yarateguwe mu kinyejyana cyose ariko ikorwa mu minsi 100 gusa, aho abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ikaba ijya gusa cyane n’ iyakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi, kuko umugambi w’ubwo bwicanyi wari uwo guhanaguraho burundu ubwoko bwari bwibasiwe.

Biragoye kwemeza ko izi arizo Genocide zonyine zabayeho ku isi gusa umuryango w’Abibumbye wemeje izi eshatu zavuzwe haruguru. Hari ibigenderwaho kugira ngo ubwicanyi bwemezwe ko ari Genocide ,iyo hari ibiburamo ntabwo ubwo bwicanyi bufatwa nka Genocide.

Mu nkuru zacu zikurikira tuzabagezaho ibigenderwaho kugira ngo ubwicanyi bwemezwe ko ari Genocide.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here